skol
fortebet

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe kubera inzoga

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu "utegereje imperuka" watahuwe na polisi mu Buholandi nyuma yaho umwe muri bo agiye mu kabari, nkuko amakuru abivuga.

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 58 n’umuryango urimo abafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 y’amavuko babaga mu rwuri rwo mu ntara ya Drenthe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Batahuwe nyuma yaho umukuru kurusha abandi mu bana bo muri uwo muryango atumije inzoga mu kabari kari mu cyaro kiri hafi aho cy’ahitwa Ruinerwold.

Nuko ahita abwira abahakora ko akeneye ubufasha, nkuko bitangazwa na televiziyo RTV Drenthe.

Umugabo mukuru, watawe muri yombi, ku ikubitiro yafatwaga nka se w’abo bana, ariko Roger de Groot, umuyobozi w’ako karere, yaje kubwira abanyamakuru ko atari ko bimeze.

Ndetse uwo muyobozi w’akarere yavuze ko uwo mugabo atari ny’ir’iyo nzu iri mu rwuri, yongeraho ati: "Ntabwo nari narigeze na rimwe mbona ibintu nk’ibi".

Igitangazamakuru cya rubanda cyo mu Buholandi kivuga ko uwo muryango wabaga aho mu kato utegereje imperuka. Amakuru ataremezwa avuga ko se w’abo bana ari muri abo batahuwe.

Chris Westerbeek, nyir’ako kabari, yasobanuye uburyo umugabo yahageze, agatumiza amacupa atanu agahita ayahirika.

Westerbeek yagize ati: "Nuko mpita nganira na we ampishurira ko yatorotse kandi ko acyeneye ubufasha... duhita duhamagara polisi".

Yongeyeho ati: "Yari afite umusatsi muremure, ubwanwa bwanduye, yambaye imyenda ishaje ndetse agaragaza guhuzagurika. Yavuze ko atigeze na rimwe agera mu ishuri kandi ako hashize imyaka icyenda atiyogoshesha".

Uwo nyir’akabari yakomeje agira ati: "Yavuze ko hari bashiki be n’abahungu bavukana baba muri urwo rwuri. Yavuze ko ari we mukuru muri bo kandi ko ashaka ko uburyo babayemo burangira".

Abashinzwe umutekano basuye iyo nzu iri mu rwuri ahantu hitaruye barayisaka. Baza gutahura amadarage ahishe inyuma y’akabati mu cyumba cy’uruganiriro, yerekeza mu cyumba cyo hasi (’basement’).

Muri icyo cyumba ni ho uwo muryango wabaga.

Icyaro cya Ruinerwold gituwe n’abaturage batagera ku 3,000. Urwo rwuri ruritaruye kandi kurugeraho bisaba kunyura ku iteme ryambukiranya umuhora w’amazi.

Urwo rwuri, ruhishwe igice kimwe n’ibiti biteye ku murongo, rurimo n’umurima mugari w’imboga ndetse n’ihene.

Umuturanyi yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buholandi ko yari yarigeze kubona gusa umugabo umwe muri urwo rwuri, ko nta bana yari yarahabonye kandi ko hari hari amatungo, nk’ibishuhe n’imbwa.

Umukozi wo ku iposita ujyana amabaruwa mu ngo zo muri ako gace yavuze ko nta na rimwe yaribwigere ahajyana ibaruwa.

Yabwiye urubuga rwa interineti Algemeen Dagblad ati: "Mu by’ukuri ntibisanzwe, ubu nibwo ndikubitekerezaho noneho".

Abatuye muri ako gace batangaje iyo nkuru ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ndetse umunyamakuru umwe atangaza amafoto y’iyo nzu iri mu rwuri, avuga ko yasabwe kutahegera.

Polisi ikorera aho mu ntara ya Drenthe yemeje ko umugabo w’imyaka 58 y’amavuko yatawe muri yombi kandi ko ari gukorwaho iperereza nyuma yo kwanga gufatanya na polisi ku byo imubaza.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter, yagize iti: "Ejo umuntu yaduhaye amakuru ko bahangayikishijwe n’imibereho y’abantu baba mu nzu y’i Buitenhuizerweg muri #Ruinerwold. Twagiyeyo".

"Haracyari ibintu byinshi biteye kwibaza". Polisi yongeyeho ko iperereza risesuye ubu ryatangiye.

Iyo nzu n’ibice biyikikije byashyizweho uruzitiro.

Ntibizwi igihe uwo muryango wari umaze uba muri icyo gice cyo hasi cy’iyo nzu cyangwa uko byagendekeye nyina w’abo bana, nubwo umuyobozi w’akarere yavuze ko hari hashize igihe yarapfuye.

Amakuru amwe avuga ko uwo mugabo w’imyaka 58 yari yarwaye imitsi yo mu bwonko (’stroke’) kandi ko yari yarahejejwe mu gitanda cye.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa