skol
fortebet

Afurika : Mu mafoto meza y’ icyumweru

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Aya ni amwe mu mafoto meza yafatiwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ Afurika.
Aba ni abapolisikazi bo mu gihugu cya Uganda
Uganda: Umugore asuhuza Perezida Museveni ku munsi mpuzamahanga w’ abagore
Mu gihe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’Abagore ku isi byari bikomeje, aba banya Zimbabwe bari ku murongo bategereje i Harare bategereje kubikuza amafaranga muri banki.
Burkina Faso :Uyu muhinzi w’ipamba muri ashobora kuba atarabonye umwanya wo kuruhuka ngo (...)

Sponsored Ad

Aya ni amwe mu mafoto meza yafatiwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ Afurika.


Aba ni abapolisikazi bo mu gihugu cya Uganda


Uganda: Umugore asuhuza Perezida Museveni ku munsi mpuzamahanga w’ abagore


Mu gihe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’Abagore ku isi byari bikomeje, aba banya Zimbabwe bari ku murongo bategereje i Harare bategereje kubikuza amafaranga muri banki.


Burkina Faso :Uyu muhinzi w’ipamba muri ashobora kuba atarabonye umwanya wo kuruhuka ngo yizihize umunsi w’Abagore, aha arasunika ingorofani ye hafi y’isoko rya Bobo-Dioulasso


Cote d’Ivoire: Djenebou Zerbo ucuruza imbuto i Abidjan atanga ubuhamya ko abagore bamaze igihe bagira uruhare rukomeye mu buhinzi bw’ icyo gihugu .

Cairo mu Misiri umugore w’ umubaazi avuga ko bimuteye ishema

Umubajikazi utuye i Cairo, Ousta Asmaa, yagize ubutumwa agenera abantu kuri uwo munsi: Usibye ibyo abantu bishyiramo, abagore bashobora gukora akazi kose bakunda .

Aba bagore b’aba Maasai mu birori by’ umunsi mpuzamahanga w’ abagore

Muri Kenya, aho umunyamabanga mukuru wa LONI yari yasuye aba bagore bambaye imyambaro gakondo, bizihije umunsi w’Abagore baririmba banabyina...

Liberia:Abagore mu ibirori byo kwihiza umunsi mpuzamahanga wabo mu murwa mukuru i Monrovia

Maroc ni igihugu cya gatanu kigemura inkeri nyinshi ku isi, ukurikije ibivugwa na minisiteri y’ubuhinzi n’uburobyi yacyo.

Moaroc: Abahinzikazi barasoroma inkeri mu cyaro ku wa Gatatu ku munsi mpuzamahanga w’Abagore

Umuyobozi w’amafilimi muri Burkina Faso, Apolline Traore, arerekana ibihembo bitatu yahawe mu iserukiramico rya filimi (FESPACO) kubera filimi yakoze yitwa Frontiere.


Ku wa Kabiri, Ghana yizihize isabukuru y’imyaka 60 imaze ibonye ubwigenge ikuye ku Bwongereza.


Ghana: Aha ababyinnyi gakondo biteguraga kwizihiza umunsi w’ ubwigenge


Abanyeshuri baturutse ku mashuri atandukanye bari ku murongo bizihiza ibirori by’ubwigenge


Mu gihe abasirikare nabo bagiye mu karasisi k’ibirori kuri uwo munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa