skol
fortebet

Alabama: Abagore bigaragambije banga gutera akabariro kubera ko Leta yashyizeho itegeko ribabuza gukuramo inda

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

Abagore bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biyemeje kutazongera gutera akabariro igihe cyose leta ya Alabama muri US idakuyeho itegeko ’ribabuza’ gukuramo inda.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize Leta ya Alabama yatoye itegeko ritari risanzwe ribuza gukuramo inda ku mpamvu yindi yose uretse ishyira ubuzima bw’utwite mu kaga gusa. Ni itegeko ryishimiwe na bamwe abandi rirabarakaza cyane.

Abagore n’abakobwa benshi bari basanzwe babyemerewe, bahise batangira imyigaragambyo mu mihanda n’imbere y’inyubako z’ubutegetsi bavuga ko batazongera gutera akabariro n’abagabo babo igihe iri tegeko ritavuguruwe.

Uku kwigaragambwa kwatumye benshi bacika ururondogoro kuko abagore n’abakobwa benshi muri Amerika batari kwemerera abakunzi babo ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa