skol
fortebet

Amabere y’umugore yakomeye aba nk’urutare nyuma yo kwibagisha ashaka kuyongeresha

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore w’Umwongereza witwa Danielle yahuye n’uruva gusenya kubera ko nyuma yo kwibagisha amabere ye yakomeye birenze amera nk’urutare ibyari ubwiza bihinduka umuborogo.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko yababajwe n’ibyamubayeho ndetse atiteguye kuzongera kwibagisha ukundi,nyuma yo gukomera amabere.

Danielle yavuze ko nyuma yo kwibagisha ubwa mbere nta kibazo yahuye nacyo ariko ku nshuro ya kabiri yahakuye imbwa yiruka kuko amabere ye yatangiye gukomera birangira abaye nk’urutare.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere byari byiza.Byabaye byiza cyane.Nyuma y’igihe yatangiye kugenda abyimba ndetse anakomera ku buryo bukomeye aba nk’urutare bituma ntongera kubona agatotsi.Kubona ibitotsi byari ibibazo.Buri munsi ubuzima bwari intambara.”

Nyuma y’imyaka 2 nasubiye kwivuza ndibagisha muganga asimbuza ibintu yari yanshyizeho byo kumfasha kongera amabere.

Yagize ati “Icyo nifuzaga kwari ugusubira uko nari meze,nkongera nkagira amabere karemano nari mfite.Numvaga ko ninsubira uko nari meze mbere bizaba ari inzozi zibaye impamo.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa