skol
fortebet

Australia: Havumbuwe inzoka ifite amaso 3 yateye benshi ubwoba [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Abarinzi b’ishyamba batewe ubwoba n’inzoka nini cyane babonye mu ishyamba ryo mu mujyi witwa Humpty Doo,ifite amaso 3 mu byumweru bike bishize.

Sponsored Ad

Aba barinzi b’iri shyamba bavuze ko iyi nzoka bise Monty, yari ifite amaso 3 yamaze amezi 3 bayibonye nyuma iza gupfa bitunguranye.

Muri Werurwe uyu mwaka yabonetse mu ishyamba ryo mu majyaruguru ya Australia,yamaze amezi 3 ireshya na santimetero 40,ihita ijyanwa n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.

Iyi nzoka yagoye aba bahanga mu kwita ku nyamaswa kubera ibyokurya byayo byabuze,birangira ipfuye mu cyumweru gishize.

Aba bahanga mu kwita ku nyamaswa bavuze ko aya maso y’iyi nzoka yakuze itaragera ku isi ndetse ngo ntiyari imeze nk’izindi nyamaswa ariyo mpamvu yapfuye imaze amezi 3.Byavuzwe ko iyi nzoka yari gukura ikagera kuri metero 3.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa