skol
fortebet

Umusore yishe umugore bakodeshanyanaga mu nzu imwe asambanya umurambo we (AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Bryan Santana utuye muri Florida mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z ’Amerika ucuruza Pizza,yafashwe ashinjwa ubwicanyi no gusambanya umurambo ,nyuma yo kubabaza kugeza ku rupfu umugore babanaga mu nzu imwe bakodesha buri umwe afite icyumba cye.
Nyuma yo kubazwa na Polisi,Santana arashinjwa kuba yishe umugore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Shelby Fazio amukatishije icyuma mu ijosi,ariko ngo ntibyagarukiye aho kuko ngo akimara kumwica yahise anamusambanya kandi (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Bryan Santana utuye muri Florida mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z ’Amerika ucuruza Pizza,yafashwe ashinjwa ubwicanyi no gusambanya umurambo ,nyuma yo kubabaza kugeza ku rupfu umugore babanaga mu nzu imwe bakodesha buri umwe afite icyumba cye.

Nyuma yo kubazwa na Polisi,Santana arashinjwa kuba yishe umugore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Shelby Fazio amukatishije icyuma mu ijosi,ariko ngo ntibyagarukiye aho kuko ngo akimara kumwica yahise anamusambanya kandi yapfuye.

Bryan Santana na Shelby Fazio

Ngo akimara kwica uyu mugore babanaga mu nzu imwe yahise ahunga,hanyuma uyu murambo uza kubonwa n’ undi musore nawe babanaga mu nzu imwe w’imyaka 23 y’amavuko witwa John Heermance nyuma yo kugaruka mu rugo asanga amaraso mu nzu nuko arebye mu cyumba cya Santana ahasanga uwo murambo.

Nta kindi yahise akora,yahise yiruka maze anjya gutabaza Polisi,nuko Polisi ihageze ihasanga uwo murambo na papier Hygienique ndetse n’icyuma iruhande.

Ubwo Santana yahise ahitamo kogosha imisatsi ye maze apanga no kugura imbunda y’igikinisho kugira ngo abantu bagire ngo yasaze,none ubu nyuma yo gufatwa na Polisi yo muri Florida ategereje kunjyanwa mu butabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa