skol
fortebet

Burundi: Abagabo 2 bakubiswe kugeza bapfuye bazira amarozi

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 Muri Komini Kabezi, Intara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hari abagabo babiri bishwe n’abaturage babacyekaho kuroga umwana w’umuturanyi agapfa.
Kuwa w’iki cyumweru nibwo umwana w’umuturanyi w’aba bakubise aba bagabo yitabye Imana.Umwe mu bagabo bacyekagaho amarozi yatangiye kwigamba mu ruhame avuga ko ariwe waroze uwo mwana abandi bamwumva.
Mugenzi we, na we yashinjwaga na bamwe baturage bavuga ko bafatanyije kwica uwo mwana w’umuhungu.Byaje gukomera (...)

Sponsored Ad

Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 Muri Komini Kabezi, Intara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hari abagabo babiri bishwe n’abaturage babacyekaho kuroga umwana w’umuturanyi agapfa.

Kuwa w’iki cyumweru nibwo umwana w’umuturanyi w’aba bakubise aba bagabo yitabye Imana.Umwe mu bagabo bacyekagaho amarozi yatangiye kwigamba mu ruhame avuga ko ariwe waroze uwo mwana abandi bamwumva.

Mugenzi we, na we yashinjwaga na bamwe baturage bavuga ko bafatanyije kwica uwo mwana w’umuhungu.Byaje gukomera rero ubwo abaturage bose batuye muri komini ya Kabezi bateraniraga kuri aba bagabo bakabakubita kugeza bashize umwuka w’abazima.

Inzego z’umutekano ziratangaza ko batangiye iperereza ngo hamenyekane abaturage bafatanyije mu gikorwa cyo kwica abo bagabo babiri.Basabye kandi abaturage kwirinda umuco wo kwihanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa