skol
fortebet

Dinozore ifite ikirenge kinini kurusha izindi ku Isi yakandagiye muri Australia

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cya Australia habonetse inkoora nini cyane ku Isi y’ ikirenge cya Dinozore(Dinosaur), icyo kirenge gifite uburebure bwa metero imwe na sanimetero 73 (m1173).
Dinozore ni inyamaswa zifite ishusho ijya kumera nk’ iy’ ingona nini cyane zabaye mu myaka myinshi ishize, zarimo amoko menshi cyane, zikabamo indyanyama n’ indyabyatsi.
Iyo nkora y’ ikirenge yabonetse muri Australia, abashakashatsi bavuze ko ariyo nini ibonetse ku Isi. Bakomeza bavuga ko (...)

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cya Australia habonetse inkoora nini cyane ku Isi y’ ikirenge cya Dinozore(Dinosaur), icyo kirenge gifite uburebure bwa metero imwe na sanimetero 73 (m1173).

Dinozore ni inyamaswa zifite ishusho ijya kumera nk’ iy’ ingona nini cyane zabaye mu myaka myinshi ishize, zarimo amoko menshi cyane, zikabamo indyanyama n’ indyabyatsi.

Iyo nkora y’ ikirenge yabonetse muri Australia, abashakashatsi bavuze ko ariyo nini ibonetse ku Isi. Bakomeza bavuga ko dinozore yakandagiye aho hantu yari indyabyatsi..

Inkora y’ ikirenge kinini cya dinozore yaherukaga kuvumburwa mu gihugu cya Bolvia, hari muri Nyakanga umwaka ushize wa 2016, yari mu bwoko bwa dinozore z’ indyanyama.

Steve Salisbury, umwarimu muri Kaminuza ya Queensland, wanditse ubwo buvumbuzi aganira na CNN dukesha iyi nkuru yagize ati “Inkora y’ icyo kirenge cy’ iyo nyamaswa nini cyane iratangaje. Muzavumbuwe zose(inkora) nta nimwe byenda kungana”

Inkora y’ ikirenge cya dinozore cyavumbuwe muri Bolvia yari ifite agahigo ko kuba ariyo nini nini ku Isi ifite metero imwe na sanimetero 15 z’ uburebure(m 115).

Abavumbuye iyo nkora yo muri Australia bavuga ko bari bamaze imyaka itanu bakora ubushakashatsi mu gace ka Dampier, muri Australia aho bavumbuye iyo icyo kirenge.

Bavuga ko babonye inkora 21 z’ ibirenge bigaragara ko aho hantu habaga amoko 21 ya Dinozore. Bemeza ko izo dinozore zahakandagiye mu myaka miliyoni 140 ishize.

Salisbury “Usubiye inyuma mu myaka miliyoni 130 ishize wari kubona amoko ya dinozore atembera muri izi nkombe.”

Ikarita yerekana ahavumbuwe inkora nini y’ ikirenge cya Dinozore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa