skol
fortebet

Dore ubukwe bw’akataraboneka hanyanyagijwemo amafaranga karahava[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Bitewe n’ibyo umuherwe yakoreye mushiki we mu bukwe, abaturage batangiye kumushidikanyaho
- Ubukwe bw’agahebuzo bukomeje gutangaza abantu bose
- Bavuga abafite amafaranga ariko uyu we birarenze, kuko n’ubona ibyo yayakoreye nawe urumirwa

Sponsored Ad

Umugabo w’umuherwe wo mu gihugu cya Nigeria yatunguranye mu bukwe bwa mushiki we, anyanyagizwa akayabo ka miliyoni eshatu z’amanaira mu bantu bitabiriye ibirori, bose barumirwa gusa bibatera impungenge no kwibaza byinshi kuri iyo myitwarire ye.

Umuherwe Nwanta Anayoeze Yonaracha wo mu gihugu cya Nigeria, umenyerewe mu bucuruzi bw’amavuta n’ibikomoka kuri peterori mu gihugu cya Nigeria, yanyanyagije mu bantu N3.000.000, ubwo mushiki we Mrs Monica Nwokeocha yasezeranaga imbere y’amategeko mu gace ka Abia.

Ababonye uko uyu mugabo anyanyagiza amafaranga muri ubu bukwe, basigaye bibaza byinshi bitandukanye, bibaza niba Nwanta Anayoeze Yonaracha atazabicisha amafaranga.








Nwanta Anayoeze Yonaracha yatashye ubukwe bwa mushiki we aherekejwe n’umugore we n’abana babo

Ibitekerezo

  • Abakire barakimara.Binyibukije umucuruzi wo mu Rwanda witwa Majyambere Silas.Nawe yajyaga ahagarara mu modoka ye akanyanyagiza amafaranga ku bantu bahagaze ku muhanda.Ni umurengwe ariko ni byiza GUTANGA nkuko Yesu yavuze(Ibyakozwe 20:35).Gusa tujye twibuka ko ubukire butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Twese tumara igihe gito ku isi.Ikindi kandi,nkuko bible ivuga muli 1 Timote 6:10,gukira bitera abantu benshi gukora ibyaha,cyane cyane ubusambanyi,kandi bigatuma abakire bahangayika.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33 Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana".Ababikora,nubwo aribo bake,bazahembwa kuzuka ku munsi w’imperuka,babeho iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tujye dukora ibyoYesu yadusabye gukora.Ntitukibeshye ko amafaranga ariyo buzima.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake imana cyane.

    ntago ayo mafaranga bayatwara aramugarukira kuko niyo mico yabantu bava muburasirazuba bwa nigeria aribo bitwa igbo people bafite umuco wo kunyanyagiza amafaranga mu birori byabo ariko ntamuntu uyafata iyo ibirori birangiye barongera bakayamukusanyiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa