Kigali

Gafotozi ukomeye ku isi yatumye isi yose icika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze ikiyoka kinini kiri kurwana n’ingona [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 6416

Gafotozi witwa Kevin Dooley w’imyaka 58 yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yafashe amashusho n’amafoto y’ikiyoka kinini kireshya na metero 8 z’uburebure cyarwanaga n’ingona birangira kiyishe.

Uyu gafotozi ukomoka ahitwa Albuquerque muri leta ya New Mexico muri US,yavuze ko yari yicaye ku bwato ari gufata ibyo kurya bya saa sita hanyuma abona intambara irarimbanyije hagati y’iki kiyoka n’ingona.

Uyu mugabo yavuze ko akimara kubona iyi ntambara yari ikaze yahise abikura camera ye atangira gufata iyi ntambara.

Kevin yagize ati “Nari nicaye ku bwato ndi kurya ubwo ibi bintu byabaga.sinashoboraga kumva ibiri kuba.Numvise imirwano mu mazi,ndebye mbona ingona iri mu mazi abira.Uruziramire rwakomeje kuniga ingona.Rwavunye amaguru yose y’iyi ngona.”

Kevin yavuze ko yari yicaye mu bwato bwari muri metero 9 y’aho iyi mirwano yari iri kubera.Iyi mirwano yamaze iminota 8.

Kevin yavuze ko umurwano nk’uyu nguyu udakunze kubaho ndetse avuga ko bizamusaba gutegereza igihe kinini kugira ngo azongere kubibona.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe...
18 September 2019 Yasuwe: 3453 0

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Umugore witwa Jessica Guedes ukomoka mu gihugu cya Brazil yishwe n’umutima...
18 September 2019 Yasuwe: 2556 1

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye...

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga...
17 September 2019 Yasuwe: 6424 0

Umugore wakoze impanuka ubwo yari agiye gusambana n’umusore yatanze ubuhamya...

Umukobwa witwa Chloé Langton ukomoka ahitwa Hinckley mu Bwongereza yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 7790 2

Umugore w’imyaka 34 yashyingiranywe n’igiti mu birori by’akataraboneka...

Umwongerezakazi witwa Kate Cunningham w’imyaka 34 yakoze agashya atumira...
15 September 2019 Yasuwe: 7424 2

Umugabo yakubiswe n’abagore be babiri baramukomeretsa ubwo yifuzaga gushaka...

Umugabo w’Umuhindi witwa Danesh yahuye n’uruva gusenya akubitwa n’abagore be...
15 September 2019 Yasuwe: 4891 0