skol
fortebet

Hagaragaye Moto mu muhanda iri kwitwara maze hakekwa ko iri gutwarwa n’umuzimu(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho ya moto iri kwiruka mu muhanda nta wuyitwaye ifite, gusa ubu hakaba hamaze kumenyekana neza amakuru n’inkomoko y’icyo kinyabiziga cyari cyateje impungenge ko cyaba gitwawe n’amashitani (Amagini).
iyi moto yagaragaye bwa mbere guhera ku itariki ya 28 Gicurasi 2017, ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye bayitangariye. Aya mashusho ya yo akaba yarafashwe n’uwihitiraga ku muhanda A4 hafi y’inyubako izwi nka (...)

Sponsored Ad

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho ya moto iri kwiruka mu muhanda nta wuyitwaye ifite, gusa ubu hakaba hamaze kumenyekana neza amakuru n’inkomoko y’icyo kinyabiziga cyari cyateje impungenge ko cyaba gitwawe n’amashitani (Amagini).

iyi moto yagaragaye bwa mbere guhera ku itariki ya 28 Gicurasi 2017, ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye bayitangariye.

Aya mashusho ya yo akaba yarafashwe n’uwihitiraga ku muhanda A4 hafi y’inyubako izwi nka Maisons-Alfort (Val-de-Marne) mu gihugu cy’u Bufaransa, bityo na we akanga kubyihererana.

Amakuru atangwa na ladepeche.fr avuga ko iyi moto yagaragaye yari itwawe n’umusore waje gukora impanuka hanyuma akavaho yo igakomeza ikagenda, ibintu bidakunze kubaho ubusanzwe.

Ababonye iyi moto rero yiruka yonyine mu muhanda bagizengo hari ibindi bintu bitagaragara biyitwaye dore ko ngo yanaguye imaze kugenda intera ndende uturutse aho impanuka yabereye.

Iki kinyamakuru kivuga ko umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Joris wari utwaye iyi moto kugeza ubu akiri mu bitaro nyuma y’iminsi 15 ibi bibaye akaba ari bwo bimenyekanye.

Ubwo itangazamakuru ryamusangaga kwa muganga, uyu musore yagaragaje ko yavunitse akaboko ubwo yageragezaga kwirwanaho ngo ahagarare nyuma yo gukubitana n’akavatiri we agasigara moto yo igakomeza inzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa