skol
fortebet

Havutse ihene itangaje y’ijisho rimwe gusa byanatumye bamwe batangira no kuyiramya(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 19, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’ u Buhinde haherutse kuvuka ihene ifite ijisho rimwe abaturanyi bakaba bakomeje kuyifata nk’imana yabo.
Mu cyumweru gishize mu gihugu cy’u Buhinde mu gace ka Assam havutse ihene itangaje ifite ijisho rimwe. Mu gihe benshi mu bantu babonye iyo hene iteye mu buryo budasanzwe babonaga nta gihe kinini izamara ku Isi gusa bakomeje gutungurwa no kuba igejeje iki gihe ikiri nzima. Iyi hene yavukanye ijisho rimwe, nta zuru ifite muri rusange iteye mu buryo butangaje ibi byatumye benshi (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Buhinde haherutse kuvuka ihene ifite ijisho rimwe abaturanyi bakaba bakomeje kuyifata nk’imana yabo.

Mu cyumweru gishize mu gihugu cy’u Buhinde mu gace ka Assam havutse ihene itangaje ifite ijisho rimwe. Mu gihe benshi mu bantu babonye iyo hene iteye mu buryo budasanzwe babonaga nta gihe kinini izamara ku Isi gusa bakomeje gutungurwa no kuba igejeje iki gihe ikiri nzima.

Iyi hene yavukanye ijisho rimwe, nta zuru ifite muri rusange iteye mu buryo butangaje ibi byatumye benshi mu baturiye aho iyi hene yavukiye bakomeje kuvuga ko ari ihene ntagatifu ndetse bamwe batangiye no kuyiramya.

Inkuru dukesha The Sun, Mukhuri Das uwavukishije iyi hene idasanzwe yatangaje ko yabonye ari igitangaza kuvuisha ihene iteye kuriya.

Ihene yavukanye ijisho rimwe yatangiye kuramywa nk’imana

Yagize ati”Naratunguwe,nabonye ari igitangaza ndetse abantu benshi bakomeje kuza gusura iyi hene yavutse.”

Uyu mugabo nyuma yo kuvukisha iriya hene iteye mu buryo budasanzwe yahise atumaho umuvuzi w’amatungo ngo aze arebe iby’iryo tungo ridasanzwe.

Mukhuri nyirihene yavukanye ijisho rimwe yabwiwe n’umuvuzi w’amatungo ko iryo tungo nta gihe kinini rizabaho. Gusa kugeza kuri ubu abantu bakomeje gutungurwa no kuba iyi hene imaze iminsi kandi itanga icyizere cyo kubaho igihe kitari gito.

Iyi ni ihene yavukanye ijisho rimwe

Mukhuri yatangaje ko ubu agiye kwita ku ihene ye yatumye aba icyamamare ngo agiye kuyitaho no kuyiha ibyo izakenera byose.

Iyi ndwara iyi hene yavukanye ngo ni indwara yitwa Cyclopia, ikaba ikunze kwibasira amatungo atandukanye arimo ihene,intama n’indogobe.

Ibitekerezo

  • Ahhahahahaa ! Unuswa burarwira ubumuga aho bwitiranywa n’ubumana.
    Thx

    Ahahahaa!!!!!
    Ubuswa ! Buratangaje nubujiji rwose ubumuga buhindutse Imana.

    Abahindi barikure bakeneye ukuri.

    kandi imperuka ije izahera mubuhinde kuko ibintu biba mubuhinde nagahomamunwa

    Abatazi umuremyi baramya ibyo yaremye. Andika Igitekerezo Hano

    Abahinde bamwe barayobye pe kubera kujyira imana nyinshi ntibabyumva ntibazamenya bameze nkimpumyi

    yemwe turimubihe bya nyuma kbs turusheho gusenga kuko ibi nibimenyetso byerekanako isi ishaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa