skol
fortebet

Rusizi hagaragaye umwana w’umukobwa w’imyaka 9 urira amabuye akanihagarika amabuye(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umwana urira amabuye, yakihagarika hakaza amabuye
Ibintu bikomeje kubera abantu urujijo n’amayobera akomeye, ni ukuntu umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 y’amavuko, ubu akaba abarizwa mu karere ka Rusizi, arira hakaza amabuye y’intosho akagwa avuye mu maso ye, yajya no kwihagarika hakaza amabuye
Uyu mwana w’Imyaka 9 y’amavuko, afite inkomoko yo mu karere ka Nyamasheke gahana imbibi n’akarere abarizwamo akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cyitiriwe mutagatifu Pawulo (...)

Sponsored Ad

Umwana urira amabuye, yakihagarika hakaza amabuye

Ibintu bikomeje kubera abantu urujijo n’amayobera akomeye, ni ukuntu umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 y’amavuko, ubu akaba abarizwa mu karere ka Rusizi, arira hakaza amabuye y’intosho akagwa avuye mu maso ye, yajya no kwihagarika hakaza amabuye

Uyu mwana w’Imyaka 9 y’amavuko, afite inkomoko yo mu karere ka Nyamasheke gahana imbibi n’akarere abarizwamo akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cyitiriwe mutagatifu Pawulo cya Muko (Saint Paul Muko). Ni mwene Thomas na NYIRANZAYINO Consolée batuye mu kagari ka Mubumbano ko mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ariko uyu mwana ntabana n’ababyeyi be nk’uko twari twabikomojeho hejuru, ahubwo amaze Imyaka ine arerwa na MUKARUGWIZA Therèze utuye mu mudugudu wa Kabusunzu, mu kagari ka Pera, mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi.


Mu nkuru dukesha Radio na TV1, ivugako umubyeyi usanzwe arera uyu mwana, Mukarugwiza Therèze, yavuze ko uyu mwana yabanje kugaragarwaho n’ikibazo kidasanzwe cyo kwitokora mu maso ye hakavamo amabuye n’udusimba tw’umukara, nyuma biza kugeraho atangira no kujya yihagarika hakazamo n’amabuye, nyuma y’uko byanze guhagarara akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umwana arira amabuye, yananyara hakaza amabuye

Uyu mubyeyi umurera yavuze kandi ko abona ibyabaye ku mwana arera ari amashitani ndetse agatekereza ko byaba ari n’amarozi, gusa ngo ntawe akeka waba yamurogeye kuko ntawe bagira icyo bapfa.

Amakuru y’ibi bintu bidasanzwe birimo kuba kuri uyu mwana, yanemejwe n’ubuyobozi bw’aka kagari ka Pera bwemeza ko mu maso y’ uyu mwana bavamo amabuye

Ibitekerezo

  • Nguvu za ghiza! kwani haiwezekani kamwe binadamu kuriya mawe na kukojowa mawe.

    YESU amarengere ndunva bibabaje cyane

    ahaa mumuzane Kgl aho twita mubacunguwe Pasita Rugagi aramukiza ndabizi

    Ababyeyi be baba ari aba kristo?mbere babagaho bate koko?n’urujijo ariko bashake uburyo bavumbura impamvu y’ibyo bintu,gusa Imana ibabe bugufi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa