skol
fortebet

Ibidasanzwe wamenya kuri Josephine wavukanye amaguru ane n’ibitsina bibiri

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Uyu ni umugore witwa Josephine Myrtle Corbin, yavukiye muri leta ya Texas muri leta zunze ubumwe za amerika, yavutse kuwa 12 Gicurasi 1868 aza kwitaba imana kuwa 06 Gicurasi 1928.

Sponsored Ad

Uyu rero yagiye mu mateka y’isi cyane kuko yavukanye ibintu bidasanzwe ndetse byagendaga bikura uko nawe yagendaga akura. Uyu yavukanye amaguru ane ndetse n’imyanya ndangagitsina ibiri yaba imbere ndetse n’inyuma. Uyu kandi uretse no kuba yaravutse adasanzwe yarakuze ndetse yubaka urugo aho yaje no kubyara abana bagera kuri bane.

Uyu uretse kuba yaravutse bigoraye bitewe n’imiterere ye munda akaza kuvuka abanje amaguru abandi babanza umutwe, ariko ubundi yavutse nk’abandi bana bose.

Uyu uretse kuba yarafite ibice bidasanzwe birengeje umubare usanzwe w’abantu ubundi yakuze afite ubuzima bwiza. Nyuma y’ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe bugamije kureba ikibazo cyaba cyarateye uwo mwana kuvuka ameze atyo basanze harabayeho agakosa karemano mu mikurire y’amagufa yuwo mwana maze mu kwiteranya kw’amagufa ye ahajya amagufa y’amaguru hakaza ane aho kuza abiri.

Ibi rero byatumye imikurire y’umubiri ihinduka cyane bituma hari n’ibindi bice biza byikubye kabiri mu bwinshi, ayo maguru uko ari ane ne ntiyanganaga hari harimo abiri Manini kandi areshya hari n’utundi tubiri dutoya. Uku kuvukana ibice bidasanzwe ku mubiri we byatumye aba icyamamare ndetse n’abashoramari baza kujya bamwifashisha mu gutegura ibitaramo kuko abantu bose bahururaga baje kumureba, byageze naho ibitaramo byabaga bitamufite wasangaga abantu bishyiraho ibimeze nk’amaguru ane bagerageza kumwigana kugira ngo bashimishe abitabiriye.

Uyu ariko agize imyaka 18 gusa yaje gukundana n’umuganga ndetse baza no gukora ubukwe barabana, bidateye kabiri yaje gusama inda yatumye arwara mu mezi atatu ya mbere kugeza naho bashatse gukuramo inda ye ariko biza kurangira abyaye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa