skol
fortebet

Ifoto y’ iraswa rya Ambasaderi w’ u Burusiya yatsinze mu marushanwa

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunya Turikiya Burhan Ozbilici wari witabiriye amarushanwa y’ amafoto ubwo uwari Ambasaderi w’ u Burusiya mu gihugu cya Turikiya yaraswaga ifoto yafotoye uwo yatsinze mu marushanwa yaberaga Ankra mu murwa mukuru wa Turikiya.
Ambasaderi Karlov yarashwe ubwo yafungura iri rushanwa. Yarashwe n’ umupolisi wo mu majyaruguru ya Turikiya wa muri konje. Ifoto yahize izindi n’ iyafashwe ubwo yaraswaga.
Umupolisi wari wambaye kositumu y’ umukara n’ ishati y’ umweru yasohoye imbunda yo mu bwoko bwa (...)

Sponsored Ad

Umunya Turikiya Burhan Ozbilici wari witabiriye amarushanwa y’ amafoto ubwo uwari Ambasaderi w’ u Burusiya mu gihugu cya Turikiya yaraswaga ifoto yafotoye uwo yatsinze mu marushanwa yaberaga Ankra mu murwa mukuru wa Turikiya.

Ambasaderi Karlov yarashwe ubwo yafungura iri rushanwa. Yarashwe n’ umupolisi wo mu majyaruguru ya Turikiya wa muri konje. Ifoto yahize izindi n’ iyafashwe ubwo yaraswaga.

Umupolisi wari wambaye kositumu y’ umukara n’ ishati y’ umweru yasohoye imbunda yo mu bwoko bwa pistori arasa Ambasaderi Andre Karlov wari uri imbere y’ abantu arimo kubagezaho imbwirwaruhame.

Umunya Turkiya Burhan Ozbilici yashimiwe kuba yarafashe amafoto y’ ubwo bwicanyi burimo kuba.

Ifoto yatsinze amarushanwa yerekana uwo mupolisi afite imbunda mu kiganza n’ umurambo w’ Ambasaderi Karlov ugaramye hasi.

Ni amarushanwa yitwa “World Press Foto Contest”. Ambasaderi Korlov yarashwe tariki 19 Ukuboza 2016

Amashusho yafashwe agaragaza uwo mupolisi wambaye ikoti ry’umukara na karuvati yirabura aturuka inyuma ya ambasaderi Karlov akamurasa amasasu agera ku munani, akumvikana mo avuga aranguruye ati “Ntimuzibagirwe ibya Aleppo, ntimuzibagirwe Syria" ubundi akavuga mu cyarabu ati "Allahu Akbar", bivuze ngo Imana ni yo nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa