skol
fortebet

Ifoto ya Donald Trump ashushanyije ameze nk’impunzi bitewe nuko yimye ubuhungiro abanyaSyria ikomeje guca ibintu ku isi niya Perezida wa Syria(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umunyabugeni Abdallah Al Omari n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Syria ariko ubu n’impunzi iba mu gihugu cy’Ububiligi kubera ibibazo by’intambara bimaze igihe kinini muri iki gihugu cyo m’uburasirazuba bw’isi Ku mugabane w’Asia.
Abdallah Al Omari yamuritse ibihangano birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump Trump ateruye umwana muto, afite bimwe mu bikoresho n’ibiryamirwa ku mugongo, mu gihe mu kiganza cye cy’iburyo afashe ifoto y’umuryango we hari n’abandi bategetsi bakomeye mu (...)

Sponsored Ad

Umunyabugeni Abdallah Al Omari n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Syria ariko ubu n’impunzi iba mu gihugu cy’Ububiligi kubera ibibazo by’intambara bimaze igihe kinini muri iki gihugu cyo m’uburasirazuba bw’isi Ku mugabane w’Asia.

Abdallah Al Omari yamuritse ibihangano birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump Trump ateruye umwana muto, afite bimwe mu bikoresho n’ibiryamirwa ku mugongo, mu gihe mu kiganza cye cy’iburyo afashe ifoto y’umuryango we hari n’abandi bategetsi bakomeye mu ishusho yakoze mw ishusho y’impunzi.

Perezida wa Amerika Donald Trump yashushanyijwe agaragazwa nk’impunzi ahetse umuzigo n’umwana

Yanashushanyije kandi abandi bayobozi barimo Vladimir Putin w’u Burusiya agaragara nk’udafite aho kuba, mu gihe Perezida wa Syria, Bashar AK Assad we ari mu mazi ku mutwe yikoreye ubwato bukozwe mu rupapuro.

Mubindi bishushanyo yamuritse harimo icyo bise ‘The Queue’, hagaragaramo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Perezida wa Iran, Hassan Rouhani na Barack Obama wahoze ayobora Amerika, ubu bikaba byatangiye kumurikirwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo ya CNN, Omari yavuze ko igitekerezo cyo gukora ibi bishushanyo yakigize biturutse ku buzima bwe nk’impunzi, ataragamije gutukana ahubwo ari uburyo bwo kubafasha aba bayobozi bakomeye ku isi gusubirana ubumuntu.

Perezida wa Syria, Bashar AK Assad we yashushanyijwe ari mu mazi yikoreye ubwato bukoze mu rupapuro ku mutwe

Yakomeje avuga Ati “Kuba impunzi ni nko kugira ububabare bushya mu mubiri wawe kandi ntacyo ufite wabikoraho, kandi buzagumaho igihe cyose, niyo mpamvu uba ukwiye kwiga kubana nabwo.”

N’umujinya mwishi yongeraho Ati “Urebye intego yanjye yavuye mu buryo bwo kugaragaza uburakari nari mfite, ihinduka inyota mu kubambura ubuhangange, nkabagaragaza batari mu myanya y’ubutegetsi.”

ibishushanyo bya Omari bamwe babishimye abandi barabinenga, ariko twabamenyeshaka ko ikibazo ki mpunzi kiri mubikomeye bihangayikishije isi kuko kugera ubu nibura ku isi yose habarurwa impunzi zisaga miliyoni 65.3 ndetse iyi mibare irushaho kwiyongera umunsi ku wundi bitewe n’intambara zahato nahato zigenda zaduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa