skol
fortebet

Igihugu abagore bakuramo inda nyinshi kurusha izo babyara cyatangaje benshi ku isi

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru gikomeye ku isi BBC cyemeje ko abagore batuye k u kirwa kinini kurusha ibindi ku isi cya Greenland bakuramo inda nyinshi kurusha izo babyara.

Sponsored Ad

Abagore bo kuri iki kirwa batangaje ko nta kimwaro baterwa no gukuramo inda uko bashatse kuko ngo buri wese inda adashaka kubyara ayikuramo mu kanya nk’ako guhumbya.

Greenland nicyo kirwa kinini ku isi, ariko gifite abaturage bacye cyane kuko imibare yo mu kwa mbere uyu mwaka y’ikigo Statistics Greenland ivuga ko ari abaturage 55,992.

Muri iki gihugu hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abagore batwita bavanamo inda basamye.

Nubwo Greenland yemerwa nk’igihugu kigenga ariko iracyari agace kagenzurwa na Denmark.

Ingorane mu bukungu, imiturire mibi no kutiga biri mu bitera iriya mibare iri hejuru.
Ariko sibyo gusa byabisobanura mu gihugu abaturage babona byoroshye kandi ku buntu uburyo bwo kwirinda no kuboneza urubyaro.

Mu bihugu byinshi, ndetse no mu byo gukuramo inda byemewe n’amategeko, haba ikimwaro ku babikora.

Muri Greenland, abagore bamwe ntibabitinya, inda batifuza, kuyikuramo si ikintu cyo kubatera ikimwaro.

Uwahinduriwe amazina akitwa Piaa w’imyaka 19 umaze gukuramo inda 5 mu myaka 2 ishize yagize ati “ Sinjya nanabitekerezaho. Tuganira gukuramo inda nk’ibintu bisanzwe, ndibuka ko mperuka kubwira inshuti n’abo mu muryango ubwo mperuka kubikora."

Uyu mukobwa w’ahitwa Nuuk arakomeza ati: "Ubusanzwe nkoresha agakingirizo ariko hari ubwo tubyibagirwa. Ubu ntabwo nabyara, ndi mu mwaka wa nyuma w’ishuri".

Kuva mu 2013, ibarurishamibare mu gihugu cya Greenland rivuga ko buri mwaka havuka abana bagera kuri 700 bagakuramo inda zigera kuri 800.

Piia wakurikije nyina yakomeje agira ati:"Inshuti zanjye nyinshi zimaze gukuramo inda. Mama yakuyemo eshatu mbere yo kumbyara na musaza wanjye. Nubwo adakunda kubivuga".

Umushakashatsi kuri kaminuza ya Roskilde muri Denmark ahitwa Hermannsdottir avuga ko abanyeshuri bo muri Nuuk bajya kuri ’clinic’ y’ubuzima bw’imyororokere kuwa gatatu, umunsi bafata nk’uwagenewe gukuramo inda.

Yagize ati:"Gukuramo inda muri Greenland ntabwo ari ikintu kizira cyangwa umuntu yazizwa - kimwe no gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka cyangwa gutwara inda utabiteganyije".

Abantu bo muri Greenland banga kugana uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi ari ubunti ndetse ngo guterwa inda ku bakobwa ahanini biterwa n’ubusinzi,gufatwa ku ngufu n’ibindi.

Ikinyamakuru cy’ubuzima Journal of Circumpolar Health kivuga ko imiryango myinshi muri iki gihugu yirinda kuganiriza abana babo ibiganiro byo kubigisha ubuzima bw’imyororkere kuko ibona biteye ipfunwe kandi bigoye kubiterura.

Uretse gukuramo inda, Greenland inafite umwihariko w’ikigero kiri hejuru mu kwiyahura, buri mwaka abantu 83 biyambura ubuzima nk’uko Journal of Circumpolar Health ibivuga.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Biterwa nuko batazi Imana.Umuntu wese ukora ibyo Imana itubuza,aba atazi Imana.Kandi nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga.Yesu nagaruka ku Munsi wa Nyuma azatwika abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,hamwe n’abatazi Imana.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,kuli uwo munsi w’imperuka,intumbi z’abantu bishwe n’Imana zizaba zuzuye ku isi hose.Bizaba biteye ubwoba nkuko byabaye igihe cya Nowa.Icyo gihe Imana yishe abantu bose bari batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bumviraga Imana.Abandi bose bibera mu byisi gusa,ntibashake Imana.N’uyu munsi abashaka Imana ni bake cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa