skol
fortebet

Igikomangomakazi cyo mu Buyapani kigiye gushyingirana n’umusore udafite inkomoko y’Ibwami(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Igikomangomakazi Mako agiye gushyingiranwa na Kei Komuro
Mubuyapani igikomangomakazi Mako agiye gukora ibintu bidasanzwe ashyingiranwa n’umukozi wo mubiro by’ubwunganizi mu by’amategeko. Uyu Kei Komuro usanzwe nta sano namba afitanye n’imiryango yo hejuru mu gihugu cya Japan.
Mako w’imyaka 25 ni umwuzukuru mukuru w’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Akihito, agiye gushakana na Komusuro ufite 25 bamenyanye ubwo bigaga muri kaminuza. Mu 2012, nibwo aba bombi bahuriye muri restaurant, icyo gihe bigaga (...)

Sponsored Ad

Igikomangomakazi Mako agiye gushyingiranwa na Kei Komuro

Mubuyapani igikomangomakazi Mako agiye gukora ibintu bidasanzwe ashyingiranwa n’umukozi wo mubiro by’ubwunganizi mu by’amategeko. Uyu Kei Komuro usanzwe nta sano namba afitanye n’imiryango yo hejuru mu gihugu cya Japan.

Mako w’imyaka 25 ni umwuzukuru mukuru w’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Akihito, agiye gushakana na Komusuro ufite 25 bamenyanye ubwo bigaga muri kaminuza. Mu 2012, nibwo aba bombi bahuriye muri restaurant, icyo gihe bigaga muri International Christian University i Tokyo.

Itegeko ry’i Bwami mu Buyapani risaba igikomangomakazi gusiga umuryango agasanga umugabo we, agahita yamburwa inshingano yari ahafite. Ibiro by’i Bwami byatangaje ko imihango yose yo gushyingira Mako iri gutegurwa.

Ibiro Ntaramakuru, Associated Press, byatangaje ko itariki y’ubukwe izatangazwa nyuma ndetse umukwe n’umugeni bakuzuza inyandiko izashyikirizwa Umwami w’Abami n’umwamikazi.

Kei Komuro yamenyaniye n’uyu mukobwa ku ntebe y’ishuli ubwo biganaga.

Komuro wakoze mu bijyanye n’ubukerarugendo mu gace ka Fujisawa mu Majyepfo ya Tokyo, abajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yagize ati “ Ubu nta kintu nabivugaho , nzagira icyo mvuga mu mwanya ukwiriye.”

Si ubwa mbere bibaye kuko nyirasenge wa Mako mu 2005 nawe yashakanye n’umuntu usanzwe aba ari we wa mbere ukoze ibyo kuva mu muryango wa cyami akajya kuba umuturage usanzwe.

Ibyo byabaye mu gihe Sayako ari we mukobwa wenyine Umwami w’Abami Akihito yari yarabyaye washyingiwe na Yoshiki Kuroda. Ubukwe bwe ngo bwari buciriritse cyane kuko yatashye mu nzu y’icyumba kimwe agatangira kwigishwa guhaha, gutwara imodoka n’ibindi.

Igikomangomakazi Mako

Umuryango w’i Bwami usigayemo abakobwa batanu batarashyingirwa nabo nibashakana n’abantu bo hanze bazahita bakurwa mu muryango, ibi bitera impungenge ko inshingano z’aho zazabura abazikora mu gihe baba bakomeje kugenda umusubizo. Ufite abanyamuryango 19 barimo ab’igitsina gore 14.

Akihito ufite imyaka 83, umwaka ushize yasabye kwegura ku mirimo ye kubera ko ubuzima butamwemerera kuba yakora akazi ke neza. Nta mwanzuro urafatwa kuko bitemewe kwegura ndetse ngo mu binyejana bibiri bishize ntabwo byigeze bibaho gusa iri tegeko rimaze imyaka myinshi riganirwaho rishobora guhindurwa.

Ibitekerezo

  • Nibabirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa