Kigali

Ikimasa cyajugunye mu kirere umugabo barwanaga kimuvuna ukuguru [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 4574

Umugabo witwa Roman Collado ukomoka muri Espagne yahuye n’uruva gusenya ubwo ikimasa barwaniraga muri stade cyamutunguraga kimuzamura mu mahembe kiramusimbiza kimukubita hasi ahita avunika ukuguru.

Uyu Roman Collado ukomoka mu mujyi wa Valencia,yakuye inkota mu rwubati rwayo ubwo yarimo ashaka kurwana n’iki kimasa,kirarakara gihita kimugwa gitumo kimushyira mu birere gikoresheje amahembe yacyo,kimukubita hasi ahita avunika ukuguru.

Kuri iki cyumweru nibwo iki kimasa cyavunaguye uyu mugabo ubwo yari yiteguye kurwana nacyo kikamutungura atiteguye.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,uyu mugabo yari amaze gutera inkota iki kimasa ku izuru ategereje ko kimusatira bisanzwe gusa cyahise kirakara kimukubita amahembe ajya mu kirere agifata amahembe bararwana nibwo cyaje kumurusha imbaraga,kimutura hasi avunika ukuguru.

Ubwo iki kimasa cyari kimaze gutura hasi Collado gishaka kumwica,abagabo 3 bahise baza kumutabara,bamukura imbere y’imbaga y’abantu bari muri stade iberamo imikino yo gukirana n’ibimasa ya Plaza de Toros de Las Ventas iherereye mu mujyi wa Madrid.

Nyuma yo kujyanwa mu bitaro Collado yavuze ko amaze kubagwa inshuro 3 kugira ngo ukuguru kwe kwavunwe n’iki kimasa kuvurwe.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto y’ubukwe bwasekeje abantu mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Mu buzima bwa muntu, umunsi w’ubukwe uri mu minsi ikomeye cyane ndetse...
18 July 2019 Yasuwe: 8859 0

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 5075 0

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 2927 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 5032 0

Umupolisi yaguze indaya ku muhanda ayigejeje mu rugo asanga n’umugabo

Umupolisi wo mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya...
18 July 2019 Yasuwe: 6207 0

El Chapo umwami mu gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo cya burundu...

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico...
18 July 2019 Yasuwe: 1122 1