skol
fortebet

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye gusubiranywa[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima nyuma yaho ikomerekeye mu mutwe bikomeye imaze kugongwa na moto.

Sponsored Ad

Iyi mbwa y’amezi icyenda y’amavuko izwi ku izina rya Bella, yahise yihutishirizwa ku kigo kivurirwamo inyamaswa cya Pride Veterinary Centre imaze kugongerwa ahitwa i Belper mu gace ka Derbyshire mu Bwongereza mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize.

Umuganga wabaze iyi mbwa y’ingore yavuze ko kureba umutwe wayo mu cyuma "byari ibintu biteye ubwoba n’urujijo".

Bivugwa ko icyo gikorwa cyo kuyibaga cyagenze neza, ubu ikaba "imeze neza cyane".

Amafoto yo mu cyuma cyo kwa muganga agaragaza umutwe w’iyi mbwa Bella wavunaguritse cyo kimwe no mu maso, isuru n’ibice bimwe na bimwe byavuye mu mwanya bisanzwe birimo.

Rosario Vallefuoco, wabaze Bella, yagize ati: "Kugeza ubu ntabwo ubukana bw’ibikomere byayo, nubwo bwacyekwaga, bwari bwakwigaragaza, ariko ubwo twabonaga amafoto yayo yo mu cyuma, byari ibintu biteye ubwoba n’urujijo".

Ayo mafoto yanagaragaje utuvungukira duto tw’amagufa y’izuru ry’iyi mbwa - byasabaga ko dukurwamo kugira ngo tudateza ibindi bibazo - n’ukuntu amagufa y’umutwe yajegeraga.

Vallefuoco yagize ati: "Imeze neza cyane kandi ugendeye ku kuntu isura yayo imeze ubu, ntabwo wamenya na busa ko yakoze impanuka ikomeye gutyo, urebye amafoto yayo ya mbere, rero iki nacyo ni ikintu kiduteye ishema cyane".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa