skol
fortebet

Ingabo za FPR-Inkotanyi zashoje urugamba rwo kubohora u Rwanda kuri iyi taliki 1994, reba amwe mu mataliki y’ingenzi y’uru rugamba rwamaze imyaka 4

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Ni urugamba rutari rworoshye na gato rwasabaga kwitanga no gushyira mbere inyungu z’igihugu kuruta kwitekerezaho turebeye hamwe uko iminsi yakurikiranye kugirango uku kwibohora kugerweho uhereye igihe urugamba rwatangiriye mu mwaka w’ 1990, guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi kugeza muri Nyakanga 1994 urugamba rusozwa.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990: Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR (...)

Sponsored Ad

Ni urugamba rutari rworoshye na gato rwasabaga kwitanga no gushyira mbere inyungu z’igihugu kuruta kwitekerezaho turebeye hamwe uko iminsi yakurikiranye kugirango uku kwibohora kugerweho uhereye igihe urugamba rwatangiriye mu mwaka w’ 1990, guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi kugeza muri Nyakanga 1994 urugamba rusozwa.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990: Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba.

Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, ati: “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, General Major Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, kuwa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Ku itariki ya 4 Ukwakira, Ingabo z’Abafaransa 300 zageze mu Rwanda mu butumwa bwo kurinda Abafaransa bari mu gihugu ndetse icyo gihe nibwo batayo ya 9 y’ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yavuze ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali. Yahise ifunga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi banyapolitiki benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Tariki ya 5 Ukwakira : Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire baje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Habyarimana. Ku itariki ya 6 ni ya 7, 1990 : Batayo ya 4 y’ingabo za RPA yafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira 1990: Nyuma y’isibaniro n’Inkotanyi i Kagitumba, ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise) zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Tariki ya 11 kugera kuri 13 Ukwakira 1990: Mu Rwanda hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi, aho byiswe igerageza rya jenoside.

Tariki ya 23 Ukwakira, 1990: I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, baguye mu mutego wa FAR. Tariki ya 1 Ugushyingo 1990: Hatangiye intambara yo mu ishyamba, ndetse ku itariki ya 3, Inkotanyi zifata umuhanda ujya Gatuna.

Tariki ya 13 Ugushyingo, 1990: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Tariki ya 3 Mutarama 1991: APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za FAR.

Tariki ya 7 Mutarama 1991: Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Tariki 23 Mutarama : Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri zifungura imfungwa ; Kuri iyi tariki kandi habayeho guhagarika intambara, hashyirwaho GOM (Umutwe w’indorerezi w’abasirikari wari uhuje Inkotanyi na FAR). Mu mpera za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe, hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya magana atanu n’igihumbi.

Tariki ya 16 Nzeri: Habayeho imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ibera mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.

Mu 1992 mu kwezi kwa Werurwe hashinzwe ishyaka rya CDR, icyo gihe hishwe abatutsi bagera kuri 300 mu bugesera. muri Gicurasi, igitero gikomeye cya rpa cyafashe zimwe muri komini, bituma abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama, Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye. MU Gushyingo Leon Mugesera yagiye ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Abisiniya (Ethiopia) banyujijwe mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu Mwaka Wa 1993 Tariki Ya 8 Gashyantare, RPA yigaruriye igice kinini cy’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo n’ubuyobozi bwari buriho.

Tariki ya 8 Werurwe 1993, Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Tariki ya 7 Mata 1993 Guverinoma ya Habyarimana yakiriye iyo raporo, ihakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo. Mu kwezi kwa Kanama, Hatangiye Radio RTLM yacishagaho ibiganiro bibiba urwango rukomeye mu Bahutu, aho bigishwaga ko Umututsi aho ava akagera ari umwanzi kandi ko kwica umututsi ari nko kwica inzoka.

Tariki ya 4 Kanama, RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, guverinoma yari iriho yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza : Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA (abasirikare 600) yageze i Kigali muri CND, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

MU 1994 Tariki ya 6 Mata, Indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’) ubwo yagarukaga I Kigali ivuye I Dar-es-Salaam muri Tanzania.

Indege Habyalimana yari arimo yarashwe ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Habyarimana apfana na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi, kuko yari yasabye mugenzi we ko yamufasha akihutisha urugendo (indege ya Ntaryamira ngo yari ishaje) agasubira I Burundi bwangu.

Tariki ya 7 Mata 1994 Minisitiri w’Intebe muri Leta ya Habyarimana, Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga barishwe. Hishwe kandi n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Iki gihe Jenoside yahise ishyirwa mu bikorwa mu bice bya Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Tariki ya 8 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya. ku ya 14 Mata 1994, U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza tariki ya 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Tariki ya 18 Mata 1994, RPA yashenye inyubako yakoreragamo radiyo RTLM yashinjwaga kwirakwiza umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku itariki ya 21 Mata, Inkotanyi zabohoye Perefegitura ya Byumba. Naho ku ya 21 na 22 Mata, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kubungabunga umutekano ku isi, mu mwanzuro wa ko wa 1912, kategetse ingabo Loni kuva mu Rwanda hagasigara 270.

Ku itariki ya 16 Gicurasi, RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku itariki ya 22 Gicurasi Ingabo za RPA zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Ku ya 29 Gicurasi ifata Umujyi wa Nyanza naho ku ya 2 Kamena 1994 zibohoza Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yaho bajyaga birahira yari kubarengera.

Ku itarikiya 13 Kamena, 1994 Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, gusa muri icyo gihe, iyi guverinoma yari yamaze kwerekeza ku Gisenyi tariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena 1994 Mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire muri gahunda yiswe “Operation Turquoise”.

Tariki ya 28 Kemena 1994 I Genève mu Busuwisi, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo gukorerwa Jenoside y’Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 ingabo za RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 uko kwezi. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye DRC.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane rwose kuri ayo makuru yose

    Turabasyigikiye Nuevo Turk minivans

    Turabasyigikiye Nuevo Turk minivans

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa