Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza igiye gutambagizwa mu Rwanda

16 March 2017. | Udushya | 19 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza igiye gutambagizwa mu Rwanda

Inkoni y’Umwamikazi itambagizwa mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, aha ni mu rukari aho ababyinnyi bacinyaga umudiho mu kuyishimira muri 2014 (Ifoto/Internet)

Guhera kuwa 22 kugeza 25 Werurwe 2017 mu Rwanda hazatangira gutambagizwa inkoni y’umwamikazi “Queen’s Baton Relay” w’u Bwongereza, mu rwego rwo kubahiriza umuhango uba mbere y’uko imikino y’abavuga ururimi rw’Icyongereza iba (Commonwealth Games” iba.

Imikino yo mu bihugu bikoresha Icyongereza izaba muri 2018 ikazabera ahitwa Gold Coast muri Australia, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyitabira muri 2009 ubwo yaberaga mu Buhinde.

Iyi nkoni mu Rwanda izerekwa Abanyakigali, Abanyarubavu n’abandi.

Bimwe mu bikorwa bizabera mu Rwanda mu cyumweru cyo gutambagiza inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza harimo ikiganiro n’abanyamakuru, gukora umuganda uzabera mu Murenge wa Mwurire, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi.

Umuhango wo gutambagiza inkoni y’umwamikazi wabaye kuwa Mbere taliki ya 13 Werurwe 2017 ari nabwo muri uyu mwaka hizihijwe umunsi mpuzamahanga witiriwe ibihugu bivuga Icyongereza “Commonwealth Day” ; mu Rwanda uzizihizwa kuwa 27 Werurwe uyu mwaka.

Iyi nkoni ikaba igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’imikino Olempike (Olympic Torch Relay).

Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ikaba ikomeje kwitegura ibirori byo kwakira iyi nkoni y’umwamikazi.

Src: Izubarirashe

Ibitekerezo
  • MyPassion

    alfa
    22 March 2017 - Musubize

    Oya rwose. Ahubwo ntitugerere mu gihungu.

  • MyPassion

    Anselme ZAWADI
    21 March 2017 - Musubize

    Njye Mbitekerejyeh,ntakabi Kari Mukwitabira Ibi Birori,for We Know For Sure That Any Human Language Has Its Own Tradition And Culture

  • MyPassion

    kumirwa
    19 March 2017 - Musubize

    ARIKO IRI SI ISHYANO RA!!!!!!!!!!!!!RIVANZE N’AGASUZUGURO KENSHI!!!!!!!!!!!!!KUBYINIRA INKONI,,,,,,,,,,,,,,,,IGIHUGU KIGENGA GISUZURWA UKU KOKO??????
    NDACYEKA IBI BINTU MUZEHE ATABIZI,,,,N’IBYABATEREKERA MUZEHE WACU NIBUTSE KO ARI UMUROKORE.IBI BINTU NABIMENYA AZABYIRUKANE BITATUZANIRA UMUVUMO MU GIHUGU.

  • MyPassion

    ND S
    18 March 2017 - Musubize

    Ariko ishyano ryaraguye pe ! Aba batypes bikoma abazungu mu ma discours bavuga bari mu gihugu,ariko bakaba abambere mu kubacyeza !! Iyi ni neo colonialism pe ! Ariko abayobozi dufite ahaaa ! Inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza ?! ?! No muri America barabikora se ?! ?! Ko mperuka ari nayo bakoroneje mbere !

  • MyPassion

    ND S
    18 March 2017 - Musubize

    Ariko ishyano ryaraguye pe ! Aba batypes bikoma abazungu mu ma discours bavuga bari mu gihugu,ariko bakaba abambere mu kubacyeza !! Iyi ni neo colonialism pe ! Ariko abayobozi dufite ahaaa ! Inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza ?! ?! No muri America barabikora se ?! ?! Ko mperuka ari nayo bakoroneje mbere !

  • MyPassion

    semaduri onesphore
    18 March 2017 - Musubize

    Nukuba imburamukoro iyo nkoni se ifitiye abenegihgu akahe kamaro

  • MyPassion

    kalisa
    18 March 2017 - Musubize

    ubu tugiye guterekera gakondo y abazungu iyacu twarayanze Njyewe ibyo ndabyamaganye 100%

  • MyPassion

    Malya
    17 March 2017 - Musubize

    Shyuhuuuu,Nibayizane iyo nkoni yuzuye abadayimoni...
    Kigeli se ko banana muhaye I saluti n imwe????
    Mbonye ikibateza intambara...
    Iyo nkoni irashingirira a bene gihugu n igihugu muri RUSANGE...
    Abazayakira muzabage mwifashe..Dore aho nibereye!!!

  • MyPassion

    Ngagi
    17 March 2017 - Musubize

    Nizere ko hazaba konji m,u gihugu hose maze inkoni tukayibyinira kakahava, Rwanda we....

  • MyPassion

    Kalimunda Deogratias
    17 March 2017 - Musubize

    Ariko se ibirangaza abantu ntibibura. Ruzagayura nako Nzaramba yamaze ibintu ngo abandi barabakin akumubyimba ngo muratambagiza inkonibyongeye ya Elizabeti. Murahakwa byaracitse ni hahandi murannya kuyumye amazi yarenze inkombe. Ubwo se ibihugu bya Commonwealth byose bizabigkora ngo bigire inzira kandi ntekereza ko icyo kitaba unanime cg ni ugushaka kwibonekeza. Reka nimusigeho, mushakire ibyiza abaturage aho kubashyira mu ntazi. ABayobozi koko barananiwe pe badashobora gushishoza koko.

  • MyPassion

    Nzobonariba
    17 March 2017 - Musubize

    Murabeshya. Kuri iyi ngoma?
    Abazungu baje guterekera mu Rwanda murabyemera?

  • MyPassion

    Kamwiza
    17 March 2017 - Musubize

    Ariko muzahumuka ryari? Kigeri koyatabarijwe mu Rwanda harubwo nibura nwahaye umwanya abanyarwanda bamukunda kumwunamira? Ese iyonkoni iruta iya kigeri? kuki mwanga ibyiwanyu mugashimagiza ibyahandi.iyonkoni ntayo dukeneye

  • MyPassion

    Kamwiza
    17 March 2017 - Musubize

    Ariko muzahumuka ryari? Kigeri koyatabarijwe mu Rwanda harubwo nibura nwahaye umwanya abanyarwanda bamukunda kumwunamira? Ese iyonkoni iruta iya kigeri? kuki mwanga ibyiwanyu mugashimagiza ibyahandi.iyonkoni ntayo dukeneye

  • MyPassion

    THOMAS
    17 March 2017 - Musubize

    Andika Igitekerezo Hano NI AKUMIRO URAMVUGIYE AGAFUKA KUMUCELIBAZANYE AHUBWO BAGAKORESHEJE INAMA BAHE ABARI MUMANEGEKA?

  • MyPassion

    Erega ibi bintu bikorwa gutya ariko abantu batazi ikibyihishe inyuma kuko iriya nkoni ni ikigirwamana kigomba gutemberezwa mu isi yose aho kugirango abantu bapfukamire Imana bakajya kurangazwa n’inkoni umwana w’umuntu akoresha bakayifata nk’ikintu gikomeye kidasanzwe. Nimusoma mu II Abafilipi 2:3-10 murahasanga amagambo y’Imana avuga ko kuza k’uwo mugome kuri muburyo bwo gukora kwa Satani kandi ko kuzabanzirizwa no kwimura (Déloger/ Evict) Imana. Ugukora kwa Satani gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma. Ubwo rero abazajya gushengerera ngo inkoni y’umwamikazi ngo yageze mu Rwanda ariko batazi ko barimo kuramya ikigirwamana Yezebuli murarye muri menge kuko kuza k’umwami wacu Yesu kuzasanga muri mubizira byo mu isi.

  • MyPassion

    jeany
    17 March 2017 - Musubize

    hahahahhahah ntayo uzarteba kuva wasomye inkuru nokuyireba wayibonye siriya ndeba bafashe munoki se?wasanga yagererankwa nkayayindi imana yahaye mose nawamenya

  • MyPassion

    kabalira
    17 March 2017 - Musubize

    Ndebera nukuri!!!!! Nonese umwami wanyu Kigeli V arapfa habe no gutanga conge ashyingurwa mwarangiza ngo Elizabeth...Bitinde bitebuke amateka azabereka ko mwibeshye

  • MyPassion

    degau
    17 March 2017 - Musubize

    Iyo nkoni se y’umwami w’u Bwongereza.... Iyo Kigeli ko ihari, mwabanje akaba ariyo mwerekana ra. Njyewe ntayo nzareba.

  • MyPassion

    Rukira
    17 March 2017 - Musubize

    Ibi byo gutambagiza inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza mu Rwanda, njye mbifata nk’ibisigisigi bya Gihake na Gikolonize abanyaburayi badukoreye hano muri Afurika.

    Ese koko abanyafurika tuzahumuka ryari, iyo nkoni se kuyitambagiza bihatse iki???, bisobanuye iki??? bivuze iki??? ikibyihishe inyuma ni ikihe????

    Wenda haari nshobora kuba ndi injiji mumbabarire, ariko ibyaba byiza nashima umuntu wampa ibisobanuro aho nkungaya cyangwa kunyamagana.

Tanga Igitekerezo