skol
fortebet

Umuhinde amaze kubura akazi inshuro 40 kubera izina rye

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’ ahitwa amshedpur mu ntara ya Jharkhand mu gihugu cy’ u Buhinde avuga ko amaze kubura akazi inshuro 40 zose kubera ko ajya kwitirwanwa n’ uwahoze ayobora igihugu cya Iraq Saddam Hussein. Uwo mugabo yitwa Saddam Hussain.
Ku ikubitiro uwo mugabo w’ imyaka 25 ngo yumvaga ntacyo ashinja Sekuru wamuhaye izina rijya n’ iry’ uwari Perezida wa Iraq gusa ngo yatangiye kubona ingaruka zabyo ari uko abuze akazi kubera iryo zina.
Ikinyamakuru BBC cyanditse iyi nkuru kivuga ko uwo mugabo avuga ko (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’ ahitwa amshedpur mu ntara ya Jharkhand mu gihugu cy’ u Buhinde avuga ko amaze kubura akazi inshuro 40 zose kubera ko ajya kwitirwanwa n’ uwahoze ayobora igihugu cya Iraq Saddam Hussein. Uwo mugabo yitwa Saddam Hussain.

Ku ikubitiro uwo mugabo w’ imyaka 25 ngo yumvaga ntacyo ashinja Sekuru wamuhaye izina rijya n’ iry’ uwari Perezida wa Iraq gusa ngo yatangiye kubona ingaruka zabyo ari uko abuze akazi kubera iryo zina.

Ikinyamakuru BBC cyanditse iyi nkuru kivuga ko uwo mugabo avuga ko Saddam Hussein yasize isura itari nziza ku Isi ibyo ngo bikaba aribyo bituma aho agiye kwaka akazi bakamwima.

Amaze imyaka ibiri abonye impamyabumyi ya Kaminuza. Avuga ko yagejeje ikirego mu rukiko asaba guhindurirwa izina akwitwa Sajid ariko urukiko ntacyo rurabikoraho.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nibwo urukiko ruzicara rukiga kuri icyo kibazo. Namara guhindurirwa izina hazakurikiraho urugendo rwo guhindura amazina ari ku byangombwa bye birimo n’ impamyabumenyi ye kugira arebe ko aho akomanga asaba akazi bamwumva.

Icyo kibazo uwo mugabo agisangiye n’ abandi bahuriye kuri ayo mazina nubwo yumva ko ariwe biremereye wenyine.

Umwe mu bitwa Saddam, w’umunyamakuru muri Ramadi, umujyi ugwiriyemo aba Sunni muri Leta ya Anbar, yavuze ko se yakuwe mu kazi ka Leta azira ko atashoye kumvisha abakoresha be ko atari uwo mu bwoko bwa Ba’ath Saddam yakomokagamo.

Aho ngo n’uko yari yise umuhungu wiwe Saddam. Uwo mugabo ngo akimara kunanirwa gusobanura ko nta sano y’ amaraso afitanye na Saddam Hussein yahise yirukanwa mu kazi ka Leta kuko ngo kwita umwana we Saddan byeretse abakoresha be ko amwiyumvamo.

Abandi byagizeho ingaruka zikomeye ni uhitwa Saddam waguye mu mutwe w’abarwanyi b’aba Shia, bakamupfukamisha bamufatiyeho imbunda ngo bamurase bamurasa isasu rikanga gusohoka akarusimbuka atyo.

Ngo hari mwana yahoraga atotezwa na bagenzi be bakina umupira bamubwira ngo “Si twe gusa tukwanga n’ igihugu cyose kirakwanga” kubera witwa Saddam.

Hari uyundi akiri umwana yahora yirigwa akekezwa na bagenziwe bariko bakina umupira, bamubwira ngo "si twe gusa tukwanka, n’igihugu cose kirakwanka".


Saddam Hussein yayoboye Iraq kuva mu 1979 kugeza muri 2003. Yishwe n’ ingabo za Leta zunze ubumwe z’ Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa