skol
fortebet

Isura ya Trump yashyizwe mu mutwe w’ Umunyatayiwani

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Abafana w’ umuntu runaka bahora biteguye gukora ibidasanzwe ngo Isi yose imenye ko bakunda uwo muntu. Umusore wo mu gihugu cya Tayiwani yagiye mu nzu itunganya imisatsi asaba ko bamushyira ku mutwe isura y’ umuperezida akunda, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Amashusho y’ uyu musore aho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba uwayabonaga hafi ya wese byaramugoraga kwifata. Bamwe baramushimye abandi baramugaya.
Kabuhariwe mu kogosha Alan Chen ukora muri salo yitwa XB niwe (...)

Sponsored Ad

Abafana w’ umuntu runaka bahora biteguye gukora ibidasanzwe ngo Isi yose imenye ko bakunda uwo muntu. Umusore wo mu gihugu cya Tayiwani yagiye mu nzu itunganya imisatsi asaba ko bamushyira ku mutwe isura y’ umuperezida akunda, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Amashusho y’ uyu musore aho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba uwayabonaga hafi ya wese byaramugoraga kwifata. Bamwe baramushimye abandi baramugaya.

Kabuhariwe mu kogosha Alan Chen ukora muri salo yitwa XB niwe wakoze iyi tatuwaje y’ isura ya Trump mu mutwe w’ umukiriya we.

Alan Chen asanzwe akorera abantu amatatuwaje mu misatsi. Izo akunze gukorera abantu ni iya Bruce Lee wamamaye muri filime ku rwego mpuzamahanga na Marilyn Monroe ndetse na Mickey Mouse.

Iyi nyogosho irimo ishusho ya Perezida Trump niyo yafashije Alan kumenyekana mu Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa