skol
fortebet

Karuvati ya Perezida wa Zimbabwe yatejwe cyamunara

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

Karuvati ya Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yagurishijwe mu cyamunara ibihumbi 15 by’ amadorali y’ Amerika mu muhango wabereye ahitwa Victoria nk’ uko BBC yabitangaje.
Ngo Mnangagwa yarimo ageza ijambo ku batumirwa mu nama yarimo abayobozi bakomeye, umusangiza w’ amagambo Gary Thomson asaba uyu mukuru w’ igihugu gukuramo karuvati ye ikagurishwa mu cyamunara .
Ati “hamwe na karuvati ya nyakubahwa singiye kubasaba kuvuga yego cyangwa oya, ngiye kuyigurisha mu cyamunara amafaranga (...)

Sponsored Ad

Karuvati ya Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yagurishijwe mu cyamunara ibihumbi 15 by’ amadorali y’ Amerika mu muhango wabereye ahitwa Victoria nk’ uko BBC yabitangaje.

Ngo Mnangagwa yarimo ageza ijambo ku batumirwa mu nama yarimo abayobozi bakomeye, umusangiza w’ amagambo Gary Thomson asaba uyu mukuru w’ igihugu gukuramo karuvati ye ikagurishwa mu cyamunara .

Ati “hamwe na karuvati ya nyakubahwa singiye kubasaba kuvuga yego cyangwa oya, ngiye kuyigurisha mu cyamunara amafaranga avamo azafasha ibitaro. Ndahera ku madorali 1000 y’ Amerika”.

Karuvati ya Perezida Mnangagwa yaguzwe na Tafadzva Musarara, perezida wa Grain Millers Association.

Ikinyamakuru ‘Chronicle’ cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko aya madorali azafasha ibitaro bya Victoria.

Kuva yagera ku butegetsi asimbuwe Robert Mugabe wegujwe, Mnangagwa afite intego yo kongera kureshya abashoramari bakongera kugirira ikizere iki gihugu cyari cyarigize nyamwigendaho mu bukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa