skol
fortebet

Kenya:Umusore afunzwe ashinjwa kwicisha Nyirabuja umupanga

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi yo mu giturage cya Ingobor, mu gihugu cya Kenya, ifunze umusore w’imyaka 23 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo. Ni nyuma yo kurwana na Nyirabuja kugeza amuciye ijoshi kuwa 06 Ukoboza uyu mwaka.
Umuyobozi mu gipolisi cya Mogoon, Josiah Rono, yavuze ko uyu musore yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo muri urwo rugo rwa Nyakwigendera w’imyaka 22 y’amavuko. Howwe.biz ducyesha iyi nkuru yanavuze ko aba bombi byavugwaga kuba mu rukundo rw’ibanga rwaje kuvamo ubwicanyi kuwa Kabiri ushije, aho (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu giturage cya Ingobor, mu gihugu cya Kenya, ifunze umusore w’imyaka 23 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo. Ni nyuma yo kurwana na Nyirabuja kugeza amuciye ijoshi kuwa 06 Ukoboza uyu mwaka.

Umuyobozi mu gipolisi cya Mogoon, Josiah Rono, yavuze ko uyu musore yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo muri urwo rugo rwa Nyakwigendera w’imyaka 22 y’amavuko. Howwe.biz ducyesha iyi nkuru yanavuze ko aba bombi byavugwaga kuba mu rukundo rw’ibanga rwaje kuvamo ubwicanyi kuwa Kabiri ushije, aho umusore yakase ijoshi Nyirabuja akoresheje umupanga.

Uyu muvugizi wa Polisi, Rono, yanavuze ko yahamagawe mu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’ushinzwe umutekano muri ako agace amubwira inkuru y’ubwicanyi yabaye.Ngo icyo gihe yahise ajya ahabereye icyaha ndetse batangira gushakisha umwicanyi.

Kugeza ubu, uyu musore yamaze gufatwa ndetse afungiye kuri station ya polisi ya Kaptembwo, mu gihe umurambo wo wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa