skol
fortebet

Kigali:Umukobwa w’ikizungerezi yaguwe gitumo agerageza kwiba icupa ry’inzoga rihenze

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I saa ine za mu gitondo umukobwa w’ikizungerezi aguwe gitumo yibye Icupa ry’inzoga muri Kime Super Market mu mugi wa Kigali.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,ngo nuko uwo mukobwa ubona ko asobanukiwe kandi ari umunyamugi yinjiye mu iguriro rya kijyambere rizwi nka KIME riri mu mazu ya Sulfo ahazwi nko ku muteremuko agaragara nk’umukiliya,maze atangira kugenda afata ibintu ariko ashobora kuba atari azi ko umugambi yafashe ushobora kumugwa nabi .

Nkuko bizwi amaguriro manini yose yo mu mugi wa Kigali iyo urimo haba harimo icyumba bareberamo abantu bose binjiyemo,baba bacungirwa kuri Camera z’umutekano zizwi nka CCTV .

Ubwo yari amaze guhisha mu isakoshi yari afite iryo cupa ry’inzoga bivugwa ko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 70,000 ,uwo mukobwa yagerageje gushaka uko yarisohokana maze atabwa muri yombi ataragera ku mugambi we.

Akimara gufatwa yahise ashyirwa ahantu hizewe maze abayobozi by’iryo guriro bajya kumuganiriza kugira ngo bamenye icyamuteye kuza kwiba ahantu kandi azi neza ko hacunzwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa