skol
fortebet

Liban: Hari gusuzumwa itegeko ryemerera abagabo gufata ku ngufu abagore

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Libani, bari gusuzuma itegeko riherutse gufatwa aho ryahaga uburenganzira busesuye abagabo bwo kudafungwa igihe cyose bafashe abagore ku ngufu.
Zimwe mu ngingo zasohotse muri iri tegeko zivuga ko nta mugabo ukwiye gufungwa azira ko yafashe umugore ku ngufu mu gihe cyose yemera kuzabana nawe. Ikinyamakuru CNN, cyavuze ko iri tegeko rikimara kwemezwa ritakiriwe neza n’abagore bo muri Libani bavugaga ko ari uguhonyora uburenganzira bwabo. (...)

Sponsored Ad

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Libani, bari gusuzuma itegeko riherutse gufatwa aho ryahaga uburenganzira busesuye abagabo bwo kudafungwa igihe cyose bafashe abagore ku ngufu.

Zimwe mu ngingo zasohotse muri iri tegeko zivuga ko nta mugabo ukwiye gufungwa azira ko yafashe umugore ku ngufu mu gihe cyose yemera kuzabana nawe. Ikinyamakuru CNN, cyavuze ko iri tegeko rikimara kwemezwa ritakiriwe neza n’abagore bo muri Libani bavugaga ko ari uguhonyora uburenganzira bwabo.

Uretse aba bagore bo muri Libani, n’imiryango irengera ikiremwamuntu muri icyo gihugu nayo yavuze ko bidakwiye ko umugabo ahabwa uburenganzira bwo gufata ku ngufu umugore ndetse yafatwa ntafungwe.

Mu mujyi wa Beirut, haramukiye imyigaragambyo yamanaga iryo tegeko aho bagore benshi bikwije mu mihanda bambaye imyenda y’ubukwe bavuga ko bidakwiye ko umugabo yafata umukobwa kungufu cyangwa se ngo umukobwa yemere kubana n’umugabo adakunda kubera ko yafashwe ku ngufu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2016, nibwo hashyizweho Komite ngo yige kuri iryo tegeko yemeye ko ryakomeza gusuzumwa byaba na ngombwa rigakurwaho.

Mu bihugu byo mu burasirazuba usanga umukobwa wafashwe ku ngufu ahatirwa gushaka uwo mugabo cyangwa se agahitamo guceceka ngo bitamubyarira ibirenzeho.Biteganyijwe ko iryo tegeko rizaganirwaho mu Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko kuwa Gatatu utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa