skol
fortebet

Lulu yabwiwe icyo agomba gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamubuza amahwemo

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

Lulu wahamye n’ icyaha cyo kwica Kanumba yabwiwe ko agomba kujya gukora isuku ku mva ya nyakwigendera kugirango azagire amahoro ubuzima bwe bwose.

Sponsored Ad

Michael Lulu warumaze igihe kingana n’ amezi arindwi afunzwe, Yarekuwe bitegetswe n’Urukiko Rukuru Tariki ya 14 Gicurasi 2018 nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo kwica Kanumba Steven bahoze bakundana .

Igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze. Charles Kusekwa Kanumba, se wa Kanumba yabwiye Ijumaa Wikienda dukesha iyi nkuru ko yakiriye neza ifungurwa ry’uyu mukobwa mu gihe umugore we Flora Mutegoa yababajwe cyane n’umwanzuro urukiko rwafashe rwo kurekura uyu mukobwa we yita umwicanyi .

Yagize ati “Ikintu cyose hano ku Isi gitegurwa n’Imana, ikintu cyose kibaho ku bw’urukundo rw’Imana. Ntabwo nababazwa n’uko Lulu yafunguwe, byaranshimishije kuko nubwo yari gufungwa imyaka ijana Kanumba we yamaze kuva kuri iyi si, ntabwo byatuma agaruka ku isi.”
Yasabye Lulu nk’umukobwa wifuza kugira umuryango akaba umugore ndetse akazabyara abana ngo hari ibyo akeneye gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamutera ibibazo.

Yagize ati “Lulu akeneye kugira umuryango, akeneye kurongorwa akabyara n’abana ndetse akabaho mu mahoro. Ndamusaba ko yajya gukora isuku ku mva ya Kanumba, ibi bizamuha amahoro areke gukurikirwa n’imyaku. Ibyo bibazo byose azabisiga ku mva, niko mu muco wacu biteganyijwe.”

Charles Kusekwa Kanumba yahamije ko Lulu narenga kuri ibyo ngo azagira ibibazo bikomeye mu buzima bwe, by’umwihariko ngo natajya ku mva kuhakorera iyi mihango azabaho arushye kandi ntazigera ahirwa mu buzima bwe.

Yagize ati “Igikenewe ni uko Lulu yakurikiza ibyo umuco wacu usaba, ariko natabikora azasanga adafite amahoro mu buzima bwe bwose. Nakora ibyo azaruhuka, ntazagirana ibibazo n’umuzimu wa Kanumba, amaraso ye ntazamukurikirana.”

Ibi bije nyuma yuko hari izindi nkuru zavuzwe muri Tanzania ko umuzimu wa Kanumba ukiriho ndetse ko ukunze gutera abo mu muryango we mu masaha y’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa