skol
fortebet

Mu mukwabo udasanzwe wakozwe wo guhiga abarozi mu Burundi hafashwemo uyu murozi udasanzwe wivugira ko amaze kuroga abantu 100 bose[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mukwabu ukomeye wakozwe kuri uyu kane tariki ya 21 Gashyantare 2019, wo guhiga abarozi nyuma yaho abaturage bakomeje gutakamba basaba ko hari icyakorwa dore ko hanagaragaye umurozi umaze kuroga abasaga 100.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekano zifashishije intwaro, kibera mu gace ka Mugala mu ntara ya Ruyigi ho mu gihugu cy’u Burundi ahemezwa ko amarozi ari kuvuza ubuhuha

Uyu mukwabu ukomeye wanafatiwemo abandi wasembuwe n’umuturage wafashwe, akiyemerera ko amaze kuroga abaturage basaga 100, bituma inzego z’umutekano ubwazo zifata umwanzuro wo guhiga umuntu wese ukekwaho uburozi muri iyi ntara ya Rumonge.

Mu marangamutima menshi y’ibyishimo, abaturage bo muri aka gace bishimiye ubu bufasha bahawe n’inzego z’umutekano zari zirangajwe imbere na Polisi cyane ko ngo ari ikibazo cyari kibugarije cyane.

Uyu niwe murozi wafashwe wivugira ubwe ko amaze kuroga abantu basaga 100

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cy’u Burundi bishimangira ko iki kibazo cy’amarozi cyugarije cyane ibice bya Bugarane, Ruyigi, Buhumuza na Kumoso; ku buryo rwose iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Ibi ariko bisa n’ibidatunguranye ku gihugu cy’u Burundi cyane ko muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba yaba Tanzaniya, Uganda ndetse n’u Burundi bigarukwaho cyane mu bihugu bizwimo amarozi ahanini benshi bakomora mu gihugu cya Tanzaniya uretse ko ngo hari n’abanyarukira za Nijeriya bakajya gucisha(kwaka amarozi).

Ibi bihugu kandi, ubusanzwe ntawabura kuvuga ko leta ibashyigikiyra dore ko mu masoko yabo usanfa uburozi bunacuruzwa nk’ibindi bicuruzwa ndetse ukasanga ibyapa n’amatangazo yamamaza akanaranga aho ayo marozi n’ibijyanye na yo wabisanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa