skol
fortebet

Muri Uganda umugabo yabeshye abantu ko umuhungu we yapfuye barebye mu isanduku basangamo igiti

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda ahitwa Lusaaka, mu Karere ka Kalisiizo Kyotera habaye agashya ubwo umugabo Kafeero w’imyaka 30 uzwi nka Ivan K yatangazaga ko umuhungu we yapfuye nyamara abeshya bakaza gusanga ingiga y’igiti mu isanduku.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru New Vision kiravuga ko nk’uko bisanzwe abaturage bateraniye mu rugo rwa Kafeero bagiye kwifatanya nawe mu kababaro kubera urupfu rw’umuhungu we ndetse hakabaho n’ikiriyo.

Gusa, ibintu ngo byaje guhindura isura mu masaha ya ninjoro ubwo abari mu kiriyo basabaga kureba umurambo wa nyakwigendera bakamusezera bwa nyuma.

Biravugwa ko igipolisi cyaje kwitabazwa ngo gitabare uyu mugabo Kafeero nyuma y’aho aba baturage bari batangiye kumwadukira bashaka kumwivugana nyuma yo kuribwa urwara ko bari mu kiriyo cy’umuntu utapfuye ahubwo babeshywe.

Aba bari bagiye mu kiriyo bivugwa ko barwanyije abari bakuriye imihango y’ikiriyo bagafungura ku ngufu isanduku bari babeshywe ko irimo umurambo, bayifunguye basangamo ingiga y’igiti.

Abaturage bahise barya karungu byeruye bashaka guhana Kafeero ariko abasha gucika abifashijwe n’imodoka ye na n’ubu akaba ataraboneka nk’uko iyi nkuru ivuga. Igipolisi cyari kitabajwe ariko nticyaviriyemo aho kuko cyahise gitambikana rya tsinda ryari rishinzwe kuyobora imihango y’ikiriyo kijya kubahata ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa