skol
fortebet

Nigeria:Hari kunonosorwa itegeko ribuza abagabo bakennye gushaka

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ya Nigeria, umuyobozi mu idini ya isilamu muri leta ya Kano yatangaje ko hari gusuzumwa itegeko ribuza abagabo bakennye kurongora abagore benshi mu rwego rwo kwirinda amakimbirane mu ngo azanywa n’imitungo.
Muhammadu Sanusi II, uwa kabiri mu bayobozi b’idini ya isilamu mu gihugu cya Nigeria yahishuye ko kutumvikana mu muryango, ubukene butuma umugabo adafasha abana be ibyo bakeneye ndetse n’ubuharike bifite aho bihurira n’iterabwoba rikunze kuvugwa cyane muri Nigeria.
Uyu (...)

Uyu mugabo avuga ko umwaka wirenze hari komisiyo yashyizweho ngo yige kuri uwo mushinga wo kubuza abagabo bakennye gushaka abagore benshi kandi ngo nyuma iri ritegeko rizashyikirizwa Guverinoma iri suzume.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko uwahoze ayoboye banki y’igihugu yivugiye ko bagizweho ingaruka z’ubukungu bitewe n’abagabo bashaka abagore barenze umwe.

Yagize ati "twese abo mu majyaruguru twagezweho n’ingaruka z’ubukungu zatewe n’abagabo banga gushaka umugore umwe, bakarongora bane.Birangira babyaye abana 20 badashoboye kurera no kurihira amashuri; bagakurizamo kujya mu mihanda bakaba abajura n’abaterabwoba."

Uyu muyobozi ariko yanavuze ko nta mpamvu umugabo yabuzwa gushaka abagore benshi mu gihe yajya abona ibibatunga mu gihe gikwiye ndetse agakomeza gukurikirana uburere bw’abana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa