skol
fortebet

Nigeria:Umugabo w’Abagore 86 n’Abana 170 yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria wavuzweho gushaka abagore benshi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 aguye iwe mu rugo.
Mohammed Abubakar Masaba, yari umwe mu nkingi za mwamba mu idini ya Isilamu muri Nigeria, yari kandi umwe mu barimu ba Kolowani akaba umwizerwa cyane unasegera abantu bagakira.
Mohammed yaguye iwe mu rugo mu gace ka Bida, mu bilometero nka 200 uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, mu mujyi wa Abuja.
Uyu mugabo (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria wavuzweho gushaka abagore benshi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 aguye iwe mu rugo.

Mohammed Abubakar Masaba, yari umwe mu nkingi za mwamba mu idini ya Isilamu muri Nigeria, yari kandi umwe mu barimu ba Kolowani akaba umwizerwa cyane unasegera abantu bagakira.

Mohammed yaguye iwe mu rugo mu gace ka Bida, mu bilometero nka 200 uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, mu mujyi wa Abuja.

Uyu mugabo w’imyaka 93 y’amavuko, yavuzweho kugira umubare munini w’abagore aho kugeza ubu yari afite 86 bazwi n’amategeko.

Alhaji Mutairu Salawudeen Bello, umujyana w’uyu mugabo wapfuye yabwiye ikinyakuru Daily Trust ko Mohammed yashizemo umwuka ndetse ko indwara yamuhitanye itaramenyekana.

Yagize ati "Twese niho tugana, nibyo ko Alhaji Mohammed Abubakar Bello Masaba yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu. Yari afite imyaka 93 y’amavuko. Yapfuye bitunguranye kuko twabonaga ko uburwayi bwe budakabije."

Bello yanavuze ko nubwo yitabye Imana yari ashaje cyane kuburyo abantu bageze muri iyi myaka y’izabukuru bakwiye kubana neza kuko umunsi runaka batungurwa n’urupfu.

"Yapfuye ku myaka 93 y’amavuko, buri wese uri muri iyi myaka yakwiye kuba agerageza guhindura ubuzima akabanira neza buri wese ndetse agatunganira Imana....Mohammed yabayeho atanywa imiti yo kwa muganga ndetse ntiyashoboraga no kugirana inama umuntu yo kunywa imiti. Nibwo buzima yabayeho akiri ku isi. Twese twagumye iruhande rwe kugeza apfuye.

Muri 2008, Mohammed yahamagajwe na Polisi arafungwa azira gushaka abagore benshi. Icyo gihe yagejejwe mu rukiko azira kunyuranya n’itegeko rya Isilamu rimwemerera gushaka abatarenze bane mu gihe we yarengereye agashaka abagore 86.

Bivuze ko niba itegeko rya isilamu rimwemerera gushakana n’abagore 4, 82 ntibari bemewe imbere y’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu gace yari atuyemo, yahaye Mohammed amasaha 48 yo kuba yatandukanye n’abagore 82 bitaba ibyo agakomeza gufungwa. Uyu mugabo yanze gukurikiza amategeko yahawe akomeza kubana n’abagore be kugeza ashizemo umwuka.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo apfuye umubare w’abagore waramaze kuzamuka kuko kugeza ubu yari afite abagore 103 harimo bamwe batwite batarabyara. Binavugwa ako afite abana bari hagati y’i 170 na 203.

Muri 2008, Mohammed Masaba, yabwiye BBC ko abagore bose yashatse nta numwe yigeze ajya gutereta ko ahubwo bagiye bazanwa no kumva ko asengera abantu bagakira ngo iyo umwe yazaga yabwira undi bikarangira banze gutaha.

Yagize ati " Nta mugore numwe nigize mfata umwanya ngo muterete, abenshi barizanaga ariko nanone nakomeje kumva ijwi ry’Imana rimbwira ko nkwiye kubana nabo.Nubahirije rero itegeko ry’Imana."

Kuwa Gatandatu, Masaba yahise ashyingurwa aherekezwa n’umubare munini wari waje kwifatanya n’umuryango we.

Aha ni 2008, ubwo abagore ba Mohammed bamaganaga icyemezo cy’urukiko cyo kubatandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa