skol
fortebet

Reba amafoto adasanzwe akomeje kugenda atangaza abantu ashushanywa n’umunyabugeni wo muri Nigeria(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’umunyabugeni ukomoka mugihugu cya Nigeria, Oresegun Olumide, uyu mugabo impano afite mugushushanya akoresheje intoki ikomeje gutangaza benshi mu babona ibihangano akora. Oresegun Olumide umushushanyi umaze kwamamara kubera impano afite mugushushanya
Uyu mugabo ufite amafoto akomeje gutangaza benshi, amaze kumenyekana cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika kubera gushushanya, Amafoto ashushanya iyo uyitegereje ntushobora kuyatandakunya n’ifoto (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’umunyabugeni ukomoka mugihugu cya Nigeria, Oresegun Olumide, uyu mugabo impano afite mugushushanya akoresheje intoki ikomeje gutangaza benshi mu babona ibihangano akora.

Oresegun Olumide umushushanyi umaze kwamamara kubera impano afite mugushushanya

Uyu mugabo ufite amafoto akomeje gutangaza benshi, amaze kumenyekana cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika kubera gushushanya, Amafoto ashushanya iyo uyitegereje ntushobora kuyatandakunya n’ifoto y’umwimerere kuko biragoranye cyane utabanje gushishoza.


Uyu munyabugeni afite ubunararibonye mu kwifashisha amazi n’amavuta mu bihangano akora ku buryo ababyitegereza babitindaho bibaza niba ari ibishushanyo cyangwa amafoto. Yibanda cyane ku kugaragaza ubuzima n’imibereho mu gace atuyemo mu Mujyi wa Lagos.


Mu kiganiro uyu munyabugeni yagiranye na CNN, yasobanuye ko impamvu akunze gukoresha ibisukika mu kuryoshya ibishushanyo n’ibihangano byose akora ari uko ngo mu rurimi rwa Yoruba no mu muco gakondo w’aho akomoka ’amazi atagira umwanzi’.


Yongeyeho ko gukoresha amazi cyangwa ibindi bisukika biha ishusho idasanzwe igihangano cye kuko kigaragara kibonerana kandi cyihariye, ibyo bikagorana cyane ku bandi banyabugeni, ari nayo mpamvu abifata nk’umwihariko we.


Avuga ku gihe igishushanyo kimwe gishobora kumutwara akigikoraho, Oresegun yagize ati “Ni ibintu bigenda bihindagurika, bishobora gufata ibyumweru bitatu gukora ku gihangano kimwe cyangwa se bikaba byanatwara amezi runaka bitewe n’ubwiza nshaka kubona ku gihangano cyanjye.”


Oresegun avuga ko yatangiye gukunda ibijyanye n’ubugeni afite imyaka ine y’amavuko gusa atangira kubikora mu buryo bw’umwuga muri 2015. Uyu mugabo w’imyaka 35 ufite ubuhanga budasanzwe mu bugeni yabyize muri Kaminuza yitwa ’Yaba College of Technology’ yo muri Nigeria. Yagiye yerekana ibihangano bye mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Espagne n’ahandi.


Amafoto uyu mugabo ashushasnya biragoranye kuyatandukanya n’amafoto y’umwimerere yafashwe na za Camera



Ibishushanyo uyu munyabugeni akora bimaze gutuma yamamara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha aho akurikiwe n’abarenga ibihumbi 59 biyongera umunsi ku wundi kuri Instagram, amaze gusurwa n’ibinyamakuru bikomeye bitandukanye birimo CNN, iby’iwabo muri Nigeria ndetse n’ibyibanda ku banyabugeni muri rusange.








Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa