skol
fortebet

Reba amafoto menshi adasanzwe yavugishije abantu cyane muri weekend ishize[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Aya ni amwe mu mafoto y’ahayuranye muri Afurika cyangwa abanyafurika ahandi muri week end ishize.

Sponsored Ad


Umwe mu baje kwishimira isiganwa ry’ihene muri Uganda rizwi nka Royal Ascot Goat Race ryabaye kuwa gatandatu. Iri siganwa riba buri mwaka kuva mu 1993, ryatangiye ari nko guseka (kunnyega) isiganwa ry’amafarashi ryo mu Bwongereza.


Kuwa gatandatu, umunya-Mozambique umurika akanakora imideri witwa Taússy Daniel ari kwerekana imideri ye muri Johannesburg Fashion Week.


Mugenzi we inyuma baramutunganya mu maso ngo nawe aseruke...


Inzu y’imideri yitwa Jahdra nayo yamuritse imideri yayo muri icyo gikorwa


Impanga Kehinde Olofin (ibumoso) na Taye Olofin mu ihuriro ry’impanga ku isi (Igbo-Ora World Twins Festival) muri Nigeria kuwa gatandatu.


Alese Kehinde Akat (ibumoso) n’impanga ye Alese Taiwo nabo bari baje...


Iki gikorwa kibera mu majyepfo ya Nigeria ni kimwe mu ifatwa nk’ihuriro rinini ry’abantu bavutse icya rimwe ari benshi ku isi.


Mu mukino wa gicuti wa Nigeria na Brasil muri Singapore wabaye ku cyumweru, umuhungu afashe icyapa cyanditse mu giportugali ibisobanuye ngo "Neymar wampa umupira wawe, ndi umufana wawe ukomeye".


Kuwa gatandatu, Entle Maungwa wo muri Botswana aha yari mu irushanwa rya kata muri Karate mu mikino ya ANOC World Beach Games muri Qatar.


Mu mukino wo gukirana bo bita Nuba, i Khartoum muri Sudan kuwa gatanu abagabo bari kwesurana hasi...


Kuwa gatandatu, mu burengerazuba bwa Kenya, abaturage bari kureba uko Eliud Kipchoge agerageza kwiruka 42Km munsi y’amasaha abiri, bafite impugenge nyinshi ko abigeraho, ntiyabatengushye aho yari i Vienne muri Autriche yazirutse mu 1:59:40


Hilda Flavia Nakabuye w’imyaka22, yagize ikiniga kuwa gatanu ariho asobanura uburyo ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka iwabo. Ati: "Izuba rikabije ryakamije umugezi iwacu biba ngombwa ko ababyeyi bagurisha ubutaka bwacu, amafaranga ashije dusigaraga iheruheru".


Abasirikare ba Tunisia bafata ’selfie’ ubwo bari baherekeje ibikoresho by’amatora ku biro by’itora kuwa gatandatu, mbere y’amatora yakurikiyeho aho Kais Saied yatorewe kuba perezida wa Tunisia.


Ku cyumweru muri Botswana, mu kwamamaza Tshekedi Khama - umuvandimwe w’uwahoze ari perezida Ian Khama - uri kwiyamamaza mu matora y’ibanze ateganyijwe mu cyumweru gitaha.


Umuhungu w’intore mu itorero ry’abana Uruyange ry’intayoberana, kuwa gatandatu i Kigali mu muhango wo gufungura ikibuga cya Basketball i Kiga cy’umushinga wa 2020 Jr. NBA Rwanda League

SRC:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa