skol
fortebet

Reba umugore washingiranywe n’ikiraro cy’amadayimoni akanacyambika impeta ukomeje guca ibintu ku isi hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

skol

Jodi Rose ukomoka muri Australia yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gutangaza ko yashyingiranywe n’ikiraro cyitwa Le Pont du Diable giherereye ahitwa Ceret mu majyepfo y’Ubufaransa mu mwaka wa 2013 akanacyambika impeta.

Sponsored Ad

Uyu mugore Jodi Rose yavuze ko yabonye iki kiraro cyubatswe mu kinyejana cya 14 aragikunda,niko kugenda ategura ubukwe ndetse akigurira impeta mu birori yakoze mu mwaka wa 2013.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko ubwo yari yasuye Ubufaransa, yakunze uko iki kiraro cyubatse, bimutera kugira icyifuzo cy’uko cyamubera umugabo niko gutumira inshuti ze 14 ziramuherekeza mu bukwe bwo gusezerana nacyo yamabaye imyenda y’abageni ndetse ngo ubukwe bwe bwahawe umugisha na meya w’umujyi Saint-Jean-de-Fos uturanye n’iki kiraro.

Jodi Rose yagize ati “Gushyingiranwa n’ikiraro ni byiza.Niyumvise nk’umugeni ndetse ku munsi w’ubukwe nari meze nk’igikomangomakazi.Nacyambitse impeta.Mwarakibonye ni cyiza cyane [ikiraro] gifite imbaraga.Narakibonye ndavuga nti yego “uyu niwe twagirana imishyikirano.Gituma numva nishimiye isi.”

Uretse aya magambo Jodi Rose yanditse ubutumwa burebure ku rubuga rwe asingiza iki kiraro cyamutwaye umutima bikarangira yiyemeje gushyingiranwa nacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa