Kigali

Reba umusore w’imyaka 23 wakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo gusambanya umukunzi we asinziriye[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 10 May 2019 Yasuwe: 4536

Umukobwa witwa Jade Bailey Reeks yafashwe ku ngufu n’umusore bakundana ubwo yari yamucumbikiye undi akamucunge akamusambanya asinziriye. Ubwo yakangukaga agasanga ntiyambaye, uyu mukobwa yiyemeje kugana inzego z’umutekano ariko akibaza niba ibyamubayeho ari ugufatwa ku ngufu.

Uyu musore w’imyaka 23 witwa Haydon Davis Patton yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 muri gereza kubera gusambanya umukunzi we w’imyaka 21 ubwo yamucungaga asinziriye.

Uyu mukobwa avuga ko yabanje kuyoberwa uko yasobanurira inzego z’umutekano uburyo yasambanyijwe n’umusore bakundana.

Ikirego cye nticyashobotse kuko yasabwe gutanga ibimenyetso, ubutumwa yandikiranaga n’uyu musore bugaragaza ibyabaye asanga bwarasibwe n’uyu musore n’ubundi.

Haydon na Jade bari baturanye umuryango ku wundi ndetse batangira gukundana ariko umukobwa amenyesha umusore ko ibyo kuryamana batazabikora.

Umunsi umwe rero umusore ngo yageze aho aba asanga bamukingiranye asaba umukobwa ko yamucumbikira. Kuko umukobwa yari afite ubusaswa[uburiri] bunini, yemeye kumucumbikira bararyama, gusa ngo yambara imyenda idashotorana ubundi bajya mu buriri bararyama.

Akangutse rero yasanze imyenda yo hasi atacyiyambaye amenya ko umusore yamufashe ku ngufu.

Kubona ibimenyetso byanyuze mu nzira ndende kuko byasabye ko umukobwa afata amajwi Haydon yiyemerera ko yamusambanyije ariko akaba ngo atazi impamvu yabimuteye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Birantangaje noneho.Nyamara ubusanzwe mwajyaga mwandika ko umukobwa n’umuhungu "bali mu rukundo" aruko babana cyangwa basambana.Uyu mukobwa se we yaba yirinda gukora icyaha cy’ubusambanyi?Byaba ari byiza.Imana ishaka ko turyamana gusa n’umuntu twateye igikumwe,kandi ntiducane inyuma,tukabana ubuzima bwose.Gusa muli iki gihe gusambana wagirango ni itegeko.Millions na millions zibikora,ntabwo Imana izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 1823 0

Abapadiri basomeye misa muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 1707 0

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera...

Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 6529 0

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege...

Igikomangoma Harry cyishimiye ko giheruka kwibaruka umwana w’umuhungu witwa...
16 June 2019 Yasuwe: 5758 1

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 5948 1

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo...

Polisi yo mu gace ka Donda T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi...
15 June 2019 Yasuwe: 7619 0