skol
fortebet

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi akomeje guca ibintu ku isi hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we ndetse ngo anogoshe.

Sponsored Ad

Sakal Dev Tuddu w’imyaka 63 n’umusaza kuri ubu utuye mu gace kitwa Bihar gaherereye mu gihugu cy’Ubuhinde ngo amaze imyaka 40 atogosha umusatsi we ndetse ngo anawumesemo kugirango uvemo umwanda.

Uyu mugabo avuga ko kuba amaze iki gihe cyose yarabitewe n’isezerano Imana yamuhaye mu gihe yari aryamye aho yamusabye kutazogosha koza cyangwa kumesa mu mutwe we mu gihe cy’imyaka 40 ishize ,ikindi kandi ngo abifata nk’umugisha utagabanyije yahawe n’Imana yamubonekeye mu nzozi.

Mu bintu Imana ngo yamubujije gukora harimo nko kutongera kogosha umusatsi we ,kutanywa inzoga n’itabi ndetse no kujya yerekana iyo mpano ye y’umusatsi buri umwe wese atawuhishe cyangwa ngo awuzirike.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imisatsi ya amadireti atandatu yahurije hamwe ngo ntacyo umubangamiraho na kimwe ndetse ngo ntateze kuwukuraho mu gihe cyose agihumeka.

Avuga ko mu bintu byamufashije gukurisha umusatsi we neza harimo nko kuba yaramaze igihe kingana n’imyaka 31 akora mu bijyanye n’amashyamba aho yari kumwe n’umuryango we urimo umugore we witwa Rupiya Devi abahungu be 3 n’abakobwa 3 ndetse n’abazukurube 7 ikindi ngo ntacyo bibangamira ku mugore we.

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2018 uwitwa Asha Mandela ariwe wahawe umwanya w’muntu uhiga abandi kugira umusatsi muremure ku isi aho wapimaga metero 34 z’uburebure ,ubu biravugwa yuko uyu mugabo ashobora kuzamusimbura kuri uyu mwanya haramutse ntawundi muntu ubonetse.

Ibitekerezo

  • none uwo mugabo abayeho gut?

    ARANYEMEJEPE

    ARANYEMEJEPE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa