skol
fortebet

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku isi, bwo kongera ubunini n’imiterere by’amayunguyungu n’amabuno ku bagore. BBC yakurikiranye umukobwa witwa Shami washakaga ko babimukorera.

Sponsored Ad

Ni ubuhanga bwo gutunganya umubiri uriho cyangwa utariho ibinure kugira ngo bawuhe imisusire nyirawo ashaka. Bivugwa ko bwatangijwe n’umuganga witwa Dr Ivo Pitanguy wo muri Brezili.

Ibinure bikabije ku mubiri bijya ku nda, ku matako, ku mugongo wo hasi cyangwa ku kibuno. BBL ifasha abafite ibi binure cyangwa se abadafite na mba kugira imiterere bifuza.

Shami, umukobwa wo mu gihugu cy’u Bwongereza, nawe yashakaga kumera nk’abakobwa b’ikimero abona kuri Internet. Ariko akagiramo n’ubwoba kuko yumvise ko umuntu umwe ku bantu 3000 bibagisha gutya ahasiga ubuzima.

Abakorewe ibi bashobora no kubivanamo indwara zinyuranye nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’abaganga b’Abongereza bakora ubuvuzi bwo gutunganya umubiri.

Umwaka ushize abongereza babiri barapfuye bari gukorerwa uku kubagwa. Shami ariko arabishaka cyane kuko yabonye ababikorewe bateye neza.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Africa arabizi ko n’abo mu muryango we babona ari ubusazi. Ariko ati "ariko mu muco w’abanyafurika ni… (ikibuno) ikinini cyangwa kiburungushuye nicyo kiza".

Mu kumutunganya, Shami agomba kubanza akavanwaho ibinure biri ku nda, ku mugongo hasi no ku matako.

Igice kinini cy’ibinure bamuvomyemo kigaterwa ku kibuno kugira ngo kibe uko agishaka, kinini kandi kiburungushuye.

Gukira neza no kuba ufite ikimero ushaka bifata amezi atandatu nk’uko umwe mu babikorewe yabyeretse BBC.

Ubikorerwa aba yanemeye ko yapfa

Shami yagiye kureba Dr Kremer wakoze BBL mu Bwongereza no hanze yabwo ariko ubu akaba yarabiretse, yashakaga kumenya neza ingaruka zabyo mbere yo kubagwa.

Dr Kremer aramubwira ati "Shami, ukwiye kumenya ko umuntu aba abaga aho atareba, bityo nshobora gukomeretsa agatsi gato aka kakohereza mililitiro nke z’amaraso mu mutsi zikavamo ’emboli’nini".

Emboli ni ipfundo ry’amaraso yavuze

Dr Kremer yamubwiye ko iyi ’Emboli’ nini ihita igenda ikikubita ku bihaha cyangwa ku mutima umuntu agahita apfa mu masegonda macye.

Iyi niyo mpamvu uyu muganga yaretse gukora bene ibi, anabwira Shami ko mu gihe yaba ahisemo kubikorerwa ashyira umukono ku rupapuro ko yemeye ko ashobora no gupfa.

Muganga yamubwiye ko uko ateye ari byiza bikwiye kumutera ishema akareka kwishyira muri aka kaga.

Shami ati "Dr Kremer yambwiye byinshi byatumye mpita ndeka uyu mugambi wo kwibagisha ikibuno".

Shami agira inama abandi babitekereza kuzibukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa