skol
fortebet

U Bwongereza: Hashyizweho amafaranga ntarengwa, kugira ngo uwo mwashakanye yinjire mu gihugu

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rwashyigikiye icyemezo giha Leta ububashaho bwo gushyira amafaranga ntarengwa abafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza bagomba kuba bahembwa kugira ngo abo bashakanye batari abaturage b’Uburayi babashe kwinjira mu Bwongereza.
Itegeko ryashyizweho muri 2012 risaba ko Umwongereza cyangwa se umwongerezakazi agomba kuba ahembwa cyangwa se yinjiza ku mwaka amafaranga arenga ibihumbi 23 by’amadolari (amafaranga y’ u Rwanda arenga miliyoni 18) kugira ngo yemererwe kuzana (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rwashyigikiye icyemezo giha Leta ububashaho bwo gushyira amafaranga ntarengwa abafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza bagomba kuba bahembwa kugira ngo abo bashakanye batari abaturage b’Uburayi babashe kwinjira mu Bwongereza.

Itegeko ryashyizweho muri 2012 risaba ko Umwongereza cyangwa se umwongerezakazi agomba kuba ahembwa cyangwa se yinjiza ku mwaka amafaranga arenga ibihumbi 23 by’amadolari (amafaranga y’ u Rwanda arenga miliyoni 18) kugira ngo yemererwe kuzana mu gihugu umugore cyangwa se umugabo we w’umunyamahanga.

Ibi bivuze ko Umwongereza udahembwa cyangwa ngo abe akora akazi kamwinjiriza arenga miliyoni y’ amafaranga u Rwanda ku kwezi uwo mwashake atemerewe kugusura mu gihugu cy’ Ubwongereza aturutse ku mugabane utari Uburayi.

Umwe mu bacamanza mu rukiko rw’ikirenga, Lord Carnwath, yavuze ko ayo mafaranga ntarengwa Leta ishyiraho agamije ikintu cyemewe n’amategeko cyo kugira ngo abashakanye batarushya Leta ibatunga mu gihe badafite amikoro ahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa