Kigali

Ubuhinde: Umugabo yagurishije umuhungu we w’amezi 7 kugira ngo agure inzoga

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 3234

Umugabo ukunda inzoga cyane mu buhinde yakoze amahano akomeye ubwo yibaga umugore we umwana wabo w’amezi 7,ajya kumugurisha amarupe ibihumbi 10 ahita ajya kuyanyweramo inzoga ya Liquor.

Uyu mugabo witwa Sagaram Lohar ukomoka mu gace kitwa Pujariguda gaherereye mu karere ka Nabarangpur mu Buhinde,yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo gufata uyu mwana we aramugurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwinywera inzoga.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu Sagaram yari yasohokanye n’umugore we Sanmati n’uyu muhungu wabo w’amezi 7 bagiye gusengera ku rusengero rukomeye rwitwa Maa Pendrani ruherereye ahitwa Umerkote.

Ubwo uyu mugore yarimo asenga,uyu mugabo yamusabye ko yaba amufashije uyu mwana,ariko yari yamaze kumubonera umuguzi witwa Ramesh.

Nyuma y’amasengesho,uyu mugabo yahise ahuruza uyu mugore we amusaba ko bataha ko ndetse umwana we yapfuye.

Abo kwa sebukwe wa Sagaram bagize umujinya nyuma yo kumva ko umwuzukuru wabo yapfuye,niko gufata uyu mugabo bamuzirikira ku giti baramukubita karahava kugeza yemeye ko yamugurishije ngo anywe inzoga.

Sanmati yahise ajya kurega uyu mugabo we kuri polisi y’ahitwa Umerkote kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere mu mateka ya Koreya y’epfo hagaragaye umunyamideli wa mbere...

Koreya ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaraho ironda ruhu ndetse...
19 October 2019 Yasuwe: 2918 0

Yakase igitsina cya mugenzi we nyuma yo kumugwa gitumo mu nzira ari...

Mu gihugu cya Ukraine umugabo yakase igitsina cy’umugabo mugenzi we amuziza...
19 October 2019 Yasuwe: 3165 0

Padiri yakubise inkoni nyinshi umugore ubwo yageragezaga kumukuramo...

Umupadiri wo mu Buhinde mu gace kitwa Karnataka yagaragaye ari guhondagura...
18 October 2019 Yasuwe: 4566 1

Reba amafoto menshi adasanzwe yavugishije abantu cyane muri weekend...

Aya ni amwe mu mafoto y’ahayuranye muri Afurika cyangwa abanyafurika ahandi...
18 October 2019 Yasuwe: 8431 0

Micheal yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya injangwe

Michael Navage w’imyaka 40 yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gushinjwa...
18 October 2019 Yasuwe: 2346 1

Umugore yiyemeje gushyingiranwa n’indege amaze imyaka 5 akunda urukundo...

Umugore witwa Michele Köbke ukomoka mu mujyi wa Berlin mu budage yavuze ko...
17 October 2019 Yasuwe: 4081 0