skol
fortebet

Ubwo Pasiteri y’abatizaga abakirisitu,mu mazi hajemo umuhengeri maze we arahunga abo yabatizaga barapfa

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi wo ku Cyumweru mu Karere ka Rombo mu Ntara ya Kilimanjaro mu burengerazuba bwa Tanzania ,ubwo abapasiteri bo mu rusengero Shalom bari bari kubatiza, mu mugezi babatirizagamo hajemo umuhengeri abakirisitu babiri bahasiga ubuzima.
Umuyobozi wa polisi wungirije, Hamisi Selemani Issa, nawe yemeje aya makuru ko ubwo bari bari kubatiza mu gace ka Rombo, abantu babiri batwawe n’amazi y’uruzi rwa Ungwasi igihe badubikwaga, agasobanura ko ngo byatewe n’umuyaga w’umuhengeri ukomeye wahise uza. (...)

Sponsored Ad

Ku munsi wo ku Cyumweru mu Karere ka Rombo mu Ntara ya Kilimanjaro mu burengerazuba bwa Tanzania ,ubwo abapasiteri bo mu rusengero Shalom bari bari kubatiza, mu mugezi babatirizagamo hajemo umuhengeri abakirisitu babiri bahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa polisi wungirije, Hamisi Selemani Issa, nawe yemeje aya makuru ko ubwo bari bari kubatiza mu gace ka Rombo, abantu babiri batwawe n’amazi y’uruzi rwa Ungwasi igihe badubikwaga, agasobanura ko ngo byatewe n’umuyaga w’umuhengeri ukomeye wahise uza.

Gusa ngo bikaba bitaramenyekana uko byagenze ngo uwo muvugabutumwa hamwe nabo barikumwe bahite bakiza ubuzima bwabo hapfe abo 2.

Amakuru akaba avuga ko uwo mushumba w’itorero Shalom hamwe n’abandi bakristu batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibitekerezo

  • Mbega Ibibazo!!! Imana Ibakire Mu Bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa