skol
fortebet

Umu Slay Queen ukomeye yashyingiranywe n’umugabo umurusha imyaka 30 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’ikimero wirirwaga ashyira ku karubanda amafoto akurura abagabo mu gihugu cya Zambia witwa Choolwe Makayi w’imyaka 22,yavuzwe cyane mu binyamakuru byo muri Afurika kubera ukuntu yashyingiranywe n’umugabo w’imyaka 52.

Sponsored Ad

Uyu muherwe w’umusaza witwa Bob Mwaze yishumbushije iyi nkumi nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria akajya gutura muri Zambia.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiriye mu kabyiniro rugenda rukura none bageze nyuma batangariza rubanda ko bagiye kurushinga.

Uyu mukobwa witwa Makayi yavuze ko agubwa neza iyo ari mu biganza by’uyu musaza umukunda ndetse ngo ariwe yari yarabuze cyane ko ngo abasore yakundanye nabo babaga bishakira iraha gusa.

Yagize ati “Murabizi abantu bamwe babereyeho kunenga abandi,nabonye urukundo nyuma y’igihe kirekire.Mbere nakundanye n’abasore batari bakuze ndetse bambeshyaga ariko nyuma nahuye n’umusore unkunda cyane.

Tumaze amezi 7 tuziranye kandi mu minsi mike,ubu twamaze gutegura amataliki y’ubukwe bwacu ndetse n’igihe tuzambara imyenda yera.”

Makayi yabwiye abanyamakuru ko ababyeyi be batigeze batinda ku kuba yarakundanye n’umugabo umurusha imyaka 30 ngo kuko imyaka ari imibare gusa.Yavuze ko na perezida Macron w’Ubufaransa yashyingiranywe n’umugore w’imyaka 76 kandi afite 44.




Ibitekerezo

  • Iri rikambwe buriya rishobora kuba ryibitseho agafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa