skol
fortebet

Umucuruzi yatanzemo igitambo umukobwa we bamwica urw’agashinyaguro kugira ngo abe umukire

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

skol

Kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize Police ya Tanzania yataye muri yombi umugabo uvugwaho gutamba umukobwa we w’imyaka itandatu ngo yicwe, ibice by’umubiri we bikoreshwe mu bupfumu buzatuma aba umuherwe.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa witwa Rose Japhet umubiri we wabonywe mu Cyumweru gishize waraciwe umutwe, n’akaguru k’iburyo. Aka kaguru basanze gatabye aho.

Mu itangazo Police yasohoye yagize iti: “Impamvu y’ubu bwicanyi ifitanye isano n’amafaranga. Se w’uwu mwana yamujyanye ku mucuruzi amumugurisha $2 000 kugira ngo amwice hanyuma amuce akaguru k’iburyo.” Uyu mucuruzi na we yarafashwe arafungwa kugira ngo azakurikiranwe n’amategeko.

Police ya Tanzania ivuga ko uriya mucuruzi yari bufate kariya kaguru kaciwe akagashyira umupfumu akakifashisha mu gukora umuti wari butume Se w’umwana aba umuherwe nyuma akazajya akorana ubushabitsi na wa mukire wamufashije muri iyo gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa