Kigali

Umugabo n’umugore bafashwe bari guterera akabariro mu irimbi n’umuntu wari uje kwibuka

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 September 2019 Yasuwe: 6171

Umugabo n’umugore bafashwe amashusho bari gusambanira mu irimbi ryo mu gace kitwa Cork muri Ireland n’umuntu wari uje kwibuka umuntu we wapfuye,arangije ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore wari uje kwibuka nyina umubyara wari umaze iminsi mike apfuye,yakubitanye n’uyu mugabo n’umugore bari guterera akabariro mu irimbi niko guhita atangira kubafata amashusho.

Uyu mugore utashatse gutangaza amazina ye yafashe aya amashusho arangije ayasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga yandikaho ngo “urukozasoni rwafashe intera.”

Aba bantu bombi bagaragaye bari gusambanira mu irimbi ryitwa St Michael ryo mu mujyi wa Cork muri Ireland kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Aya mashusho yagaragaje aba bantu bari gusambanira munsi y’igiti cyo hafi y’igituro kimwe.

Uyu mugore akimara gufata aya mashusho yandikiye umunyamakuru yayahaye wanayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ati “Nasuye igituro cya mama wanjye mu ijoro ryashize,mpasanga abantu babiri bari gusambanira ku kindi gituro.

Natunguwe ariko bon ta kintu bari bitayeho.Iyo baza kuba bari hejuru y’igituro cya mama nari kuba nakoze ibitandukanye n’ibyo nakoze.Nafashe telefoni yanjye mbafata amashusho.hari saa moya na 15 z’umugoroba.Ibi biteye agahinda,n’imbwa ntizabikora.”


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Wa mugore wabyaye abana 44 ku myaka 36 yamaze kubona ubuvuzi...

Umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka...
16 October 2019 Yasuwe: 3247 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Abagore bo muri Ghana ku munsi mpuzamahanga wo...

Abagore bo mu gihugu cya Ghana ku munsi mpuzamahanga wo kutambara...
16 October 2019 Yasuwe: 6186 1

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 2441 0

Nulu umusaza wo muri Uganda w’imyaka 94 wari ufite abagore 19 n’abana 100...

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko witwa Nulu Ssemakula yaciye agahigo ko kugira...
16 October 2019 Yasuwe: 2257 1

Umugabo yatawe muri yombi avuye kwiba muri Bank amafaranga yo Kugura impeta...

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki habura...
15 October 2019 Yasuwe: 1379 0

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo...

Umupasiteri w’umunya Nigeria w’umunyamitwe yafatiwe hafi y’urugo rw’umugabo...
15 October 2019 Yasuwe: 3611 0