skol
fortebet

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo bwashoboraga kubakururira akaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto bashyize ku rubuga rwabo rwa Instagram,bari gusomana bafashe kuri gari ya moshi iri kugenda.

Sponsored Ad

Aba bantu bombi bakunze kwifotoza amafoto atuma benshi babibazaho,bongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga ubwo bashyiraga hanze ifoto bari gusomanira ku muryango wa gari ya moshi iri kugenda aho benshi babatutse bababwira ko ari abiyahuzi.

Uyu mugabo yasomye uyu mugore we bombi bafashe ku twuma dufashe imiryango ya gari ya moshi,bituma benshi bibaza icyatumye bashyira ubuzima bwabo mu kazi nkako.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto,aba bombi bavuze ko iyi ariyo foto itangaje bifotoje bari gusomana ndetse ngo uku gusomana kwabo ariko gutuma bakundana kurushaho.
Nubwo bamwe bashimaga aba bantu ko iyi foto igaragaza urukundo rudasanzwe bafitanye,abandi bavuga ko ubu ari ubucucu.

Umwe mu batanze ubutumwa kuri iyi foto yagize ati “Ubu ni ubucucu.gushyira ubuzima bwanyu kugira ngo mubone likes kuri Instagram!.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa