skol
fortebet

Umugabo mugufi yakoranye ubukwe bwiza n’umugore umusumba [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo mugufi cyane muri Kenya witwa Cornelius Kibet,usanzwe ayobora ibirori yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abasenateri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo mugufi cyane muri Kenya,yagaragaje ko ubumuga butabuza umuntu gutsinda,nyuma yo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe yakoranye n’umugore umurusha uburebure.

Cornelius Kibet,uzwi cyane muri Kenya,yakoze ubukwe ku munsi w’ejo taliki ya 13 Ukuboza 2018 bwitabirwa n’abantu benshi barimo n’abayobozi b’igihugu,abasenateri n’abandi.

Ubu bukwe bwaciye ibintu nyuma y’icyumweru kimwe undi mugabo w’umunya Kenya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera gukorana ubukwe n’abagore babiri icyarimwe.

Cornelius Kibet asanzwe ahagarariye abafite ubumuga muri Kenya niwe wiriwe ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo.


Ushobora gukora ’Subscribe’ kuri Youtube Channel yacu unyuze hano mu gihe wifuza kujya wibonera amakuru agezweho kandi yizewe umunota ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa