skol
fortebet

Umugabo w’umuherwe yashyingiranywe n’igipupe mu bukwe bwamutwaye akayabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’umuyapani witwa Akihiko Kondo w’imyaka 35 yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera gutakaza akayabo ka miliyoni 2 z’ama Yen akoreshwa muri iki gihugu angana na miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ,kugira ngo ashyingiranwe n’igipupe.

Sponsored Ad

Ubu bukwe bwabereye mu nzu mberabyombi yo mu mujyi wa Tokyo,ntawabwitabiriye mu bagize umuryango ndetse n’inshuti za Kondo gusa yatakaje akayabo ka miliyoni 2 z’ama Yen.

Amashusho yafashwe uyu mukire,yamugaragaje yishimiye uyu mugore we mushya w’igipupe ndetse yamuhaye akabizu anamwambika impeta.

Kondo asanzwe akunda ibipupe cyane kuko guhera muri Werurwe uyu mwaka yabanaga n’iki gipupe cyashyizwemo akantu kagifasha kuvuga.

Uruganda rwitwa Gatebox rukora ibipupe, rwahaye icyemezo cyo gushyingiranwa uyu mugabo nyuma y’ubu bukwe bwe na kimwe mu byo rwakoze.

Kondo yavuze ko yishimiye ko yashatse umugore yizeye ko atazamuca inyuma ndetse bazabana mu mahoro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa