skol
fortebet

Umugabo yababaje benshi mu bagenzi bari kumwe kubera ukuntu yamaze amasaha 6 ahagaze mu ndege bitewe n’umugore we

Yanditswe: Friday 06, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo utavuzwe amazina yamaze amasaha 6 yose ahagaze mu ndege iri kugenda mu rwego rwo gufasha umugore we washakaga kuryama bibabaza benshi mu bamenye aya makuru.

Sponsored Ad

Nkuko umwe mu bari muri iyi ndege yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugabo yamaze amsaha 6 ahagaze mu ndege iri kugenda kugira ngo umugore we asinzirire mu mwanya we.

Umugore witwa Courtney Lee Johnson abinyujije kuri twitter ye yashyize hanze aya mafoto y’uyu mugabo w’ubwanwa bwinshi wahisemo kugenda ahagaze muri iyi ndege gusa ntiyigeze atangaza kompanyi yayo n’ibindi.

Yagize ati “Uyu mugabo yamaze amasaha 6 ahagaze mu ndege kugira ngo umugore we aryame.Uru nirwo rukundo.”

Benshi mu bagize icyo bavuga banenze iyi myitwariro aho umwe yagize ati “Niba urwo arirwo rukundo nzakomeze nibere njyenyine.”

Undi yagize ati “Urwo ntabwo ari urukundo ni ukwikunda.Uyu mugabo n’umunyantege nke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa