skol
fortebet

Umugabo yafashe umwanzuro utoroshye ubwo yasabwaga n’abaganga guhitamo utabarwa hagati y’umugore we n’umwana yari atwite

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Frederick Connie ukomoka USA, yatangaje ko yasabwe gufata umwanzuro ukomeye n’abaganga ubwo yasabwaga guhitamo gutabara umugore we wari urwaye cyangwa umwana we w’umukobwa yari atwite, gusa yavuze ko byarangiye ahisemo gutabara umwana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka muri Leta ya Colorado muri USA,yavuze ko yasabwe n’abaganga gufata umwanzuro wamugoye kurusha iyindi mu buzima bwe wo guhitamo gutabara umugore we cyangwa umwana we w’umukobwa yari atwite.

Frederick n’umugore we Keyvonne Connie barishimye cyane ubwo bamenyaga ko bazabyara umwana wabo w’imfura mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha gusa ibintu ntibyabakundiye kuko mu minsi ishize uyu mugore yaje kugira impanuka avira mu nda byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga kugira ngo abagwe bamukuremo umwana cyane ko yashoboraga gupfa.

Abaganga babwiye Frederick ko batashobora gukiza uyu mugore n’umwana we ko ahubwo agomba guhitamo umwe muri bo ugomba kurokoka birangira ahisemo ko bakiza umwana.

Ygize ati “Barambwiye bati urahitamo ko tubaga umugore we wawe abeho ariko umwana wawe arapfa cyangwa se uhitemo turokore umukobwa wawe.”

Frederick yahisemo ko barokora umwana we w’umukobwa ndetse abaganga bakora ibishoboka byose ngo batabare umugore we gusa ntiyabashije kurokoka.

Frederick yagize ati “Abaganga bakoze ibishoboka byose ariko umugore wanjye yarapfuye.Nishimira ko nafashe umwanzuro ukwiye kuko iyo mpitamo kurokora Keyvonneyari kunyanga ubuzima bwe bwose kuko yakundaga abana ku buryo bukomeye.”

Uyu mugabo yise uyu mukobwa we Angelique Keyvonne Connie wavutse adashyitse,dore ko ubu agaburirwa hifashishijwe agatiyo.



Frederick yahisemo gutabara umwana we w’umukobwa mbere ya nyina

Ibitekerezo

  • Aha ho ntacyo navuga pe !! Buri wese agira amahitamo ye !! Gusa iri hurizo ryagera kuwariwe wese.
    Ariko se na none, umugore wanjye nakunze, tuba twanabasha kubyara undi mwana nkamureka agapfa koko ? Ko numva ntahara urubavu rwange ari uko bimeze !!! Bavandi iri hurizo rirakaze !!

    Bavandi uyu mugabo sinzi niba yarrafashe icyemezo kiri cyo, gusa kuri we buriya cyari cyo,ariko se !!???

    Mana wee, ntibyoroshye !!! Jye numva yari kubirekera abaganga bagahitamo cg bagakoresha uko bashoboye bakarokora uwo bishobokera.

    Ntabwo bintanganje kuko abagabo benshi burya badakunda abagore babo.Muzi ukuntu abenshi bahora babica,bagashaka abandi.Uyu nawe,yemeye ko umugore we apfa kubera ko yari azi neza ko "ejo azarongora undi".Wenda yari yaramuhararutswe cyangwa afite indi nshoreke.Tujye twibuka ko Imana ishaka ko umugore n’umugabo baba "umwe" (Intangiriro 2:24).Kubera ko Abagore badukunda cyane,ndahamya ko iyo biza kuba ku Mugabo wakoze accident,90% y’abagore bahitamo "kurokora umugabo wabo".Nanjye nali gusa choice umugore wanjye.Ariko nizera ko wenda n’umwana yakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa